Inyeshyamba za M23 zanyomoje iby’urupfu rwa Gen Sultani Makenga

Si bwo bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo amakuru asakaye mu baturage ko Gen Sultani Makenga yapfuye, ubu noneho imbuga nkoranyambaga cyane Twitter ku Cyumweru hiriweho amakuru avuga ko ingabo za Leta zishe abayobozi bakuru ba M23.

Gen Makenga Sultani na Major Willy Ngoma uvugira M23 ubwo bagaragaraga mu ifoto M23 ivuga ko yafashwe kuri iki Cyumweru

Umwe mu banyamakuru bo muri Congo witwa Rachel Kitsita Ndongo, kuri twitter ye yemeje amakuru yo kuba igisirikare cya Congo, “kishe Col Mboneza Youssouf nimero ya kabiri muri M23”.

Ayo makuru y’uyu mugore n’abandi benshi mu Banyekongo bakoresha imba nkoranyambaga bari bavuze ibigwi ingabo zabo ko zanishe Gen Sultani Makenga, inyeshyamba za M23 zayanyomoje.

Ubutumwa bwo kuri rumwe mu mbuga zikoreshwa kuri Twitter na M23 busubiza uriya Munyamakuru Ngondo ko “Yaguye mu mutego wo gutangaza amakuru y’ibinyoma y’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.”

Ubwo butumwa buvuga ko “Gen Makenga na Colonel Mboneza bameze neza.”

Mbere Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma kuri iki Cyumweru yasohoye amafoto amugaragaza ari kumwe na Gen Sultani Makenga ndetse yemeza ko ariho kandi ameze neza.

Makenga ngo ameze neza, ariko abo ku ruhande rw’ingabo za Congo bo bavuga ko nubwo atapfuye yakomeretse

Amafoto M23 yashyize hanze aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “None ku Cyumweru, Major Willy Ngoma na Gen Makenga bari Bunagana i Jomba.”

Mu butumwa Major Ngoma uvugira M23 yifashe, yamaganye Leta ya Congo ikorana na FDLR ndetse anakomoza ku binyoma by’urupfu rwa Gen Makenga.

Willy Ngoma ati “Abavuga ko Makenga yapfuye barababeshya, ni yo mpamvu nasohoye amafoto turi kumwe uriya ni we uzabohora Congo.”

- Advertisement -

Hari hashize igihe hakwirakwiye amakuru avuga ko Makenga yapfuye ariko nabwo yaje kwigaragariza abanyeshuri n’abaturage ababwira ko ahari kandi ari muzima.

M23 yanavuze ko Col Mboneza Youssouf na we ameze neza

UMUSEKE.RW