Janet Museveni yagize isabukuru y’imyaka 74 ari mu Rwanda

Ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1948 nibwo Madamu Janet Kataaha Museveni, (Kainembabazi) yavutse, kuri uyu wa Gatanu yujuje isabukuru y’imyaka 74.

Perezida Museveni yifurije isabukuru nziza umugore we Janet Museveni

Janet Museveni yavukiye Ntungamo, ni ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda.

Yashakanye na Perezida Museveni mu mwaka wa 1973, babyarana abana barimo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Diana Museveni Kamuntu, na Patience Museveni Rwabwogo.

Perezida Yoweri Museveni uri mu Rwanda kumwe n’umugore we yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Ati “Izihirwe Maama Janet kuba wujuje imyaka 74 y’amavuko, ndashimira Imana irinze ubuzima bwe.”

Perezida Museveni yakomeje ati “Urakoze Janet, kuba ukunda Imana n’umuhate uyigiraho, uko ukunda umuryango wawe n’abaturage ba Uganda. Imana izakongerere indi myaka myinshi yo kubaho.”

Lt Gen Muhoozi na we yifurije isabukuru nziza umubyeyi we ndetse aranamutaka.

Ati “Ishime ku isabukuru y’imyaka 74 Mama Janet, umubyeyi mwiza cyane kandi uhebuje buri wese yakwifuza kugira.”

Perezida Yoweri Museveni n’umugore we Janet Museveni bari mu Rwanda aho bifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM2022 iri kubera i Kigali.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW