Kigali: Umukozi wo mu rugo yemeye ko yishe umwana w’imyaka 9

Umukozi wo mu rugo kwa Rudasingwa Emmanuel Victor yemereye Urwego rw’Ubugenzacyaha ko ari we wishe wa mwana waho Rudasingwa Ihirwe  Davis w’imyaka 9 y’amavuko.

Umuhango wo gushyingura wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022

Ababyeyi ba nyakwigendera batuye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge  mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yabwiye UMUSEKE ko  mu iperereza uru rwego rwakoze ryasanze umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange yarishe uriya mwana.

Yagize ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu Solange Nyirangiruwonsanga ari we wishe uyu mwana nk’uko na we abyiyemerera.”

Murangira yavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange afungiye kuri RIB sitasiyo ya Remera mu gjhe iperereza  rikomeje kugira ngo dosiye ibone uko ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Nyirangiruwonsanga Solange yemereye Ubugenzacyaha ko yishe uriya mwana

Yavuze ko uyu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba yahanishwa igihano cya burundu igihe Urukiko rwamuhamya icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera agahanwa hakurikijwe amategeko.

Rudasingwa Ihirwe Davis  w’imyaka 9 y’amavuko yishwe anigishijwe umwenda iwabo mu rugo taliki ya 12 Kamena, 2022.

Se umubyara yari yagiye muri siporo naho Nyina ari mu yindi mirimo hafi no mu rugo. Icyo gihe uwo mukozi yitabaje Nyina w’umwana avuga ko hari ikibaye.

- Advertisement -

Rudasingwa Ihirwe Davis  yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi  rya Rusororo.

Agahinda ni kenshi ku muryango wabuze umwana bikekwa ko yishwe n’Umukozi wo mu rugo

Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza mu Mujyi wa Kigali
Rudasingwa Ihirwe Davis yishwe tariki 12 Kamena, 2022

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kigali.