KINA RWANDA TOUR, gahunda igamije gutoza abana kwiga binyuze mu mikino YATANGIYE

Kina Rwanda yatangije gahunda y’imikino izakomereza hirya no hino mu Rwanda, ku mugaragaro byatangijwe ku wa Gatandatu, tariki 11 Kamena, 2022 iki gikorwa cyiswe “Kina Rwanda Tour” cyatangirijwe ku kigo cya Gasore Serge Foundation mu Karere ka Bugesera.

Gukina bifasha abana kwiga neza

Wari umunsi wa mbere muri itanu iteganyijwe muri Kina Rwanda Tour, mu bukangurambaga bwo guteza imbere gukina mu Rwanda. Uyu munsi wiswe “Hanga Isi y’Imikino” uri muri gahunda mpuzamahanga yo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino yiswe “Build a World of Play” y’umuryango witwa LEGO Foundation.

Malik Shaffy Lizinde, uhagarariye Kina Rwanda, yasobunuye intego ya Kina Rwanda Tour, ati: “Twiyemeje gushaka uburyo bushya bwo kugaragaza akamaro ko gukina, no gutekereza kwiga mu buryo butamenyerewe na benshi binyuze mu gushishikariza abantu kubona ko gukina ari inkingi ya mwamba mu mikurire y’umwana. Kina Rwanda Tour ni uburyo bwo kugera ku bantu aho bari, tukaba twafatanyije n’abafatanyabikorwa duhuje intego yo guteza imbere imikurire y’abana.”

Kina Rwanda Tour yateguwe kubera umusanzu w’abafatanyabikorwa batandukanye bakora ibijyanye no kwiga binyuze mu mikino ndetse n’abandi bateza imbere imikurire, imyigire ndetse n’imibereho myiza y’abana.

Iyi gahunda yo gukina izagera mu tundi Turere mu kwezi gutaha, yateguwe na Kina Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera, Gasore Serge Foundation, Sugira Muryango, Agati Library, Rwanda Girl Guides Association, Kigali Public Library, Mukamira, ndetse na Winnaz.

Aba bafatanyabikorwa bifashishije umwihariko wabo kugira ngo batume imikino ikurikiza ibyo Siyansi ivuga ku mikurire myiza y’abana.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi na we yashimangiye akamaro ko gukina, avuga ko bifasha abana kugira ubuzima bwiza, kwiga byinshi ndetse no gusobanukirwa amarangamutima yabo.

Ati: “Mu Karere ka Bugesera, dushishikariza ababyeyi gufata umwanya bagakina n’abana kuko bifasha mu kurushaho gusabana no kuba inshuti ndetse bigafasha cyane no mu mikurire yabo.”

Yongeraho ati: “Ni byiza ko Kina Rwanda iri guteza imbere akamaro ko gukina hirya no hino mu gihugu, twishimiye kuba twarabakiriye mu Karere kacu, kandi twifuza ko bazagaruka.”

- Advertisement -
UNICEF ivuga ko izakomeza gufatanya n’abandi mu bikorwa bifasha abana kwiga neza

Julianna Lindsey, uhagararariye UNICEF mu Rwanda na we yongeye kugaragaza ko UNICEF igikomeye ku ntego yayo yo guteza imbere kwiga binyuze mu mikino mu Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Yanashimangiye akamaro ko gukina agira ati “Gukina ni bwo buryo bwo kwiga ubwoko bwacu bukunda kurusha ibindi. Twishimiye gufatanya na Kina Rwanda mu guha abana batandunye bo hirya no hino mu gihugu amahirwe yo gukina, guseka, kubyina, ariko cyane cyane kwiga ubumenyi bwo gukemura ibibazo, guhanga udushya no kudacika intege. Ubu ni ubumenyi buzarushaho kuba ingiramakamaro uko bazagenda bakura.”

Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo ku bana n’ababyeyi barenga 700 bawitabiriye. Abana amagana bagaragaye biruka, basimubuka, bashushanya, bakora ubukorikori, baseka ndetse banamenyana n’ abanda.

Ibyishimo ni bimwe mu by’ingenzi uyu munsi wagaragaje ariko si byo byonyine. Uko abitabiriye bagendaga bazenguka bava mu gice kimwe cy’imikino bajya mu kindi, babonye ko hari ubumenyi butandukanye abana bungukira mu gukina ndetse by’umwihariko babona ko buri wese yakina.

Umwe mu babyeyi bitabirye akaba yaranaherekeje abana batatu yagize ati: “Icyanshimishije cyane ni ugukina “Agati” uko twasiganwaga n’abana, na bo babonye ko natwe burya dushobra gukina.”

Umufashamyuvire wo muri gahunda ya Sugira Muryango, igamije guteza imbere imiryango ikomeye n’abana bafite ubuzima bwiza, yavuze ko ababyeyi bakina n’abana babo kuva bakivuka baba barushaho gukangura ubwonko bw’umwana akiri muto.

Undi mubyeyi na we yongeyeho ko: “Byari biryoshye kandi byadufashije kurushaho kumenya abana bacu n’ibyo bakunda kurusha ibindi.”

Nzeyimana Luckman yemeza ko gukina n’aba be bibafasha kwishima

Luckman Nzeyimana, Umunyamakuru kuri Television Rwanda Television akaba n’umubyeyi utuye i Bugesera, na we yazanye umukobwa we uwo munsi, ndetse anashishikariza abandi babyeyi gushyira imbaraga mu gutuma abana bungukira byinshi mu gukina.

Agira ati: “Tujye duha abana bacu umwanya wo gukina, kugira ngo bamenyane, kuko ejo bibafasha no kuzaba inshuti binyuze mu gukina.”

Inyange Industries, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’uwo munsi, ikaba n’umuryango ugamije gutuma abana banywa ibikomaka ku mata biryoshye kandi bifite intungamubiri binyuze mu gice cy’ibyo bakora byitwa Mukamira.

Patricia Garuka, ushinzwe Marketing muri Inyange Industries ati “Gufatanya na Kina Rwanda ni byiza kuko duhuje intego. Twese hamwe duteza imbere imikurire myiza y’abana ku mubiri ndetse n’ubwenge. Tugamije gutanga umusanzu wacu ngo turusheho kugira umubare munini w’abana bafite ubuzima buzira umuze, bishimye kandi bakunda gukina.”

Ababyeyi n’abandi bita ku bana baherekeje abana kuri uwo munsi bagize umwanya wo kuganira n’abafatanyabikorwa bari aho kugira ngo barusheho gusobanukirwa kwiga binyuze mu mikino ndetse n’uko babikoresha mu buryo barera abana kugira barusheho gufasha abana mu mikurire yabo.

Kina Rwanda Tour ni gahunda izakomeze mu kwezi kwa Nyakanga, utundi Turere na two tuzagira ibikorwa bisa n’iki; ni Rubavu ikazakira uyu munsi tariki ya 9, Musanze tariki 16, Nyanza tariki 2 Kanama, na Gasabo tariki ya 30.

Mu mezi yashize, Kina Rwanda yanahuguye abakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu gukora inkuru ziteza imbere kwiga binyuze mu mikino ndetse binyuze mu biganiro ku ma radiyo na televisyo, n’imbuga nkoranyambaga bagiye bagaragaza akamaro ko gukina mu mikurire y’abana. Ku bindi bisobanuro sura www.kinarwanda.com cyangwa ukabandikire kuri info@kinarwanda.rw.

ANDI MAFOTO

AMAFOTO@Kina Rwanda

UMUSEKE.RW