Ku mupaka wa Rusizi ya mbere hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro byatwaye miliyoni 35Frw

Abatwara amakamyo, abagenzi n’abacuruzi bakoresha umupaka wa Rusizi ya mbere uhuza Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo barishimira ubwiherero n’ubukarabiro bigezweho buzurijwe, byuzuye bitwaye amafaranga y’uRwanda miliyoni 35.

Bishimiye ubukarabiro bugezweho bubakiwe ku mupaka

Ku wa kane tariki ya 16 Kamena 2022 ku mupaka wa Rusizi ya mbere uhuza uRwanda na Repuburika ya Demokarasi ya Congo nibwo ibi bikorwa remezo byubatswe ku bufatanye n’Akarere n’umufatanyabikorwa wako byafunguwe ku mugaragaro.

Ni ibikorwa remezo bizafasha abakoresha uyu mupaka kugira isuku no kwirinda ikwirakwira ry’indwara ziterwa n’umwanda.

Kubwimana Jean Claude ni umwe mubambuka uyu mupaka bajya gukorera muri Congo ati “Nta bwiherero n’ubukarabiro twagiraga, byatugoraga kubona aho twiherera, twabyakiriye neza wasangaga hano hari umwanda.”

Nyirahabimana Consolee nawe ni umwe mu baturage bakoresha uyu mupaka ati “Turasubijwe, gutira mu baturage baturiye umupaka byaduteraga ipfunwe, kutagira ubwiherero byaduteraga umwanda.”

Lambert Karagwa umukozi ushinzwe ibikorwa by’isuku n’isukura mu mushinga wa Water Aid yavuze impamvu bahisemo kubaka ubukarabiro ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ati” Biri mu gikorwa cyagutse aho ku mipaka ya East Africa bagerageje kugenda bahubaka ubwiherero n’ubukarabiro cyane ahanyura ibikorwa by’ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu benshi,niho twabonaga ko mu gihe cya COVID-19 abaturage bakoreshaga iyi mipaka bakundaga kwandura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NDAGIJIMANA Louis MUNYEMANZI  yasabye abaturage kwirinda kwangiza ibi ibikorwa remezo abibutsa ko bihenze bashobora gushaka ababikoresha kuko byavamo n’akazi ka buri munsi.

Ati“Abazajya batambuka aha bagiye kujya bakoresha ubu bwiherero icyo tubasaba babukoreshe neza ntibabwangize, turabasaba kuhitaho cyane bashaka abahakoresha.”

Kuri uyu mupaka wa Rusizi ya mbere muri iki gihe hari kwambuka abaturage bagera ku 4000, Bitandukanye na mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka, ku munsi hambukaga abaturage bagera ku 20000.

- Advertisement -


MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW