Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline n’inzego bafatanya babwiye ba Mudugudu, ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari ko batagomba gutega amatwi ababaca intege ko gukorera iMuhanga bigoranye.
Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere iterana rimwe mu mwaka, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye inzego zihagarariye abaturage ko abatuye aka Karere ari abanyarwanda kimwe n’abandi bo mu tundi duce tw’igihugu kuko basangiye umuco, ururimi n’imibereho.
Kayitare yavuze ko abaturage bumva ahubwo bisaba ko abayobozi babegera bakabana nabo umunsi ku munsi.
Ati “Inshingano zacu inzego z’ibanze ni ukubana n’abaturage buri munsi.”
Yavuze ko inzego z’ibanze zikwiriye guherekeza abaturage mu buhinzi, ubworozi kugera ku irondo rya njjoro.
Ati “Abavuga ko kuyobora iMuhanga bigoranye barabeshya nta tandukaniro bafite bameze nk’abandi baturage.”
Kayitare avuga ko abavuga ibyo aribo bagoranye ahubwo.
Umuyobozi w’urwego rw’inkeragutabara mu Karere ka Muhanga Lieutenant Colonel Terimbere Corneil avuga ko mbere yuko yoherezwa gukorera muri aka Karere, hari abamubwiraga ko bizamugora.
Terimbere avuga ko mu gihe cy’umwaka urenga amaze i Muhanga yasanze nta handi hantu hameze nko mu Karere ka Muhanga kuba heza.
Ati “Nanjye numvaga mfite impungenge ko binzangora gukorera i Muhanga ariko nasanze ibyo bambwiraga nta shingiro bifite.”
- Advertisement -
Yakebuye bamwe mu bayobozi banga guha serivisi nziza abaturage bakababwira ko bari mu kiruhuko cya saa sita.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Mutembe Octave avuga ko kuyobora abaturage nta kindi bisaba usibye kuba umugaragu wabo gusa.
Ati “Iyo bigeze mu Matora bamwe muri ba Mudugudu baba bashaka ko abaturage babaha amajwi ariko bakananirwa gusohoza Inshingano.”
Muri iyi nama mpuzabikorwa ba Gitifu b’Imirenge basinyanye amasezerano na Mayor w’Akarere ku birebana no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zagenewe umuturage.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga