Mozambique yanyomoje abibwira ko ingabo z’u Rwanda zajyanyweho no gushaka ubutunzi

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade, yanyomoje ibihuha bivuga ko kuba ingabo z’u Rwanda zaragiye gufasha iza kiriya gihugu zishobora kuzabatwarira imitungo.

Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Amade Miquidade

Abasirikare 1,000 n’Abapolisi bari muri Mozambique kuva mu 2021 boherejwe n’u Rwanda gutera ingabo mu bitufu Mozambique nyuma y’uko ibyihebe bigendera ku matwara ya Islam byari byafashe Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.

Ingabo za Mozambique zavugwamo ruswa mu buyobozi bwo hejuru, kugira imyitozo idahagije, no kutagira ibikoresho bigezweho ngo zibe zahangana n’ibyihebe.

Kohereza ingabo z’u Rwanda muri kiriya gihugu ntibyavugwaho rumwe mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na Leta.

Ambasaderi Miquidade Amade yahakanye ibinyoma by’uko ingabo z’u Rwanda zishobora kugira icyo zitwara mu butunzi bwa kiriya gihugu.

Yagereranyije akazi ingabo z’u Rwanda zikora muri Mozambique, nk’ako igisirikare cya kiriya gihugu cyakoze mu kurwanya ba gashakabuhake muri Africa y’Epfo no gufasha Zimbabwe kugera ku bwigenge.

Ati “Mozambique yagize ibikorwa bya gisirikare bitandukanye yatumiwemo n’ibindi bihugu. Ntabwo twagiyeyo kubiba ngo tugire ibyo ducyura, uretse akazi k’umutekano no guharanira ituze ry’ibyo bihugu.”

Ambasaderi Miquidade Amade yongeyeho ati “Bityo, nta mpamvu mbona yatuma habaho kugira ubwoba, u Rwanda ntacyo ruzatwara mu mitungo yacu.”

Amade Miquidade yagenwe nka Ambasaderi wa mbere wa Mozambique mu Rwanda mu Ugushyingo, 2021 ariko impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye yazishyikirije Perezida Paul Kagame, muri Mata, 2022.

- Advertisement -
Amade Miquidade yashyikirije inyandiko ze zo guhagararira Mozambique mu Rwanda muri Mata 2022

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW