Musanze: Abagore bo mu Rugaga rwa RPF-Inkotanyi bahaye agaciro abashyinguye mu rwibutso rwo mu Kinigi

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Genocide rwo mu Murenge wa Kinigi bunamira imibiri 166 y'Abatutsi bashyinguyemo

Amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komine ya Kinigi, kuri ubu ni mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, agaragaza ko abagore baho batangije bwa mbere Jenoside, aho ku itariki ya 26 Mutarama 1991, bafashe umugabo witwaga Bagayindiro Sammuel bamutera amabuye kugeza apfuye.

Hashyizwe indabo ku Rwibutso rwa Genocide rwo mu Murenge wa Kinigi bunamira imibiri 166 y’Abatutsi bashyinguyemo

Aya mateka y’ubunyamaswa yaranze abagore bo mu Kinigi  bijanditse mu gukora Jenoside bakica Abatutsi babimburiye abagabo, ngo niyo yatumye abagore bagenzi babo kuri ubu bariyemeje kwikuraho icyo gisebo n’ikimwaro bagahagurukira kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho,  bita bakanafata mu mugongo abayirokotse ari nako bibuka abayisizemo ubuzima.

Bamwe mu bagore baganiriye na UMUSEKE bavuga ko ibyabereye mu Kinigi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bikozwe n’abagore, biteye ikimwaro n’agahinda, ariyo mpamvu bahagurukiye kubirwanya bubaka ubumwe n’ubwiyunge baharanira guhurira mu bibateza imbere.

Kabihogo Irene yagize ati “Abagore b’aha mu Kinigi babimburiye abandi bakora Jenoside, ni ibintu by’agahomamunwa, kubona umubyeyi wariwe n’igise afata ibuye, umuhoro akica abantu birenze ubunyamaswa, aya ni amateka twihariye hano, kuri ubu twigisha abana bacu indangagaciro na kirazira duhereye ku mateka yabaye, ndetse twamagana ko byakongera kubaho.”

Chairperson w’Urugaga rw’Abagore bashamikiye ku Muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze Nyiransengimana Eugenie avuga ko ibyaranze amateka y’abagore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kinigi biteye ipfunwe, ariko bakora ibishoboka ngo bikureho icyo gisebo binyuze mu kwihuriza mu bikorwa bibateza imbere.

Yagize ati “Twibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kinigi, twahisemo gukorera aha ku bw’amateka yihariye aho abagore babimburiye abagabo bakica Abatutsi, ni igisebo kuri twe, biteye ipfunwe, niyo mpamvu twigisha bagenzi bacu ko umugore atanga ubuzima atabuvutsa ubufite, ntidukwiye gukora ibitwambura agaciro, nitwe tugomba kwikuraho iki kimwaro, duhurira mu bikorwa biduteza imbere dutanga uburere bukwiye mu muryango.”

Umuyobozi wa komisiyo y’imiyoborere myiza muri RPF-Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Muhire Jean de Dieu asaba abagore gukora ibikorwa bihinyuza ibya bagenzi babo babaye ibigwari bagakora Jenoside, bakaba intagarugero mu muryango bigisha ubumwe n’ubwiyunge barwanya ingengabitekerezo.

Yagize ati “Biteye ikimwaro ko umugore afata iyambere mu gukora Jenoside akangura abagabo ngo barebereho nk’uko byabaye aha mu Kinigi, byatesheje agaciro umugore wari uzwi nka nyampinga, mutima w’urugo, umunyempuhwe, umutabazi, niyo mpamvu ab’ubu tubigisha kuba intangarugero mu kubaka umuryango mwiza by’umwihariko muri Kinigi, bigisha ubumwe n’ubwiyunge barwanya ingengabitekerezo, Jenoside ntizongere kubaho.”

Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi n’abagize inama y’Igihugu y’abagore bo mu Karere ka Musanze, bunamiye banibuka inzirakarengane z’Abatusi 166 zishyinguye mu Rwibutso rwa Kinigi, banaremera abarokotse Jenoside batishoboye borozwa intama banahabwa ibiribwa mu rwego rwo kubafata mu mugongo, banabizeza ubufatanye mu byo bazabakeneraho ngo bagire imibereho myiza.

- Advertisement -
Chairperson w’urugaga rw’Abagore bashamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi Nyiransengimana Eugenie yavuze ko bagomba kwikuraho ikimwaro cya bagenzi babo bakoze Genoside, bahurira mu bikorwa bibateza imbere

Nyirandikubwimana Janviere