Musanze: Amakoro yahindutse imari ishyushye, umuturage yateje imbere ayavuga imyato

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turimo igice kinini kibonekamo amabuye y’amakoro, umuturage wabaga afite umurima wuzuyemo ayo mabuye wasangaga agorwa no kuwuhinga, ndetse akabyinubira kuko biba bivunanye nubwo bitabuza uwo murima kwera.

Hakorwamo n’amatafari mato yifashishwa mu gutaka inkuta z’inzu zigezweho

Umurima wuzuyemo amakoro iyo nyirawo yashakaga kuwushyira ku isoko ngo abone amafaranga yo kwikenuza cyangwa gukora indi mishinga, byaragoranaga kubona umuguzi, yanaboneka akawugura ahenze cyane nyirawo kuko wafatwaga nk’umurima ugoranye mu kuwubyaza umusaruro ku cyo waba ugiye gukoreshwa cyose.

Kuri ubu ariko ibintu byamaze guhinduka kuko iterambere mu ikoranabuhanga ryahinduye byinshi, ahagaragara amakoro hafatwa nk’imari ishyushye kuko asigaye akenerwa mu bikorwa byinshi bifite aho bihurira n’ubwubatsi bw’inzu zigezweho kandi ziramba, byatumye amakoro yongererwa agaciro ku buryo n’inganda zitunganya aya mabuye ziyongera umunsi ku wundi mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro kirambuye UMUSEKE wagiranye n’umwe muri ba rwiyemezamirimo wahisemo gutunganya amabuye y’amakoro ayakoramo ibikoresho by’ubwubatsi muri Kampani ya CAMOSAG Ltd ikorera mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, Umudugudu wa Barizo, Byazayire Kitoko avuga ko atangira umushinga byari bigoranye ko hari abumva ibyo akora, ku buryo hari n’abamubwiraga ko ibyo akora ari nko gutwika amafaranga yabuze icyo akoresha.

Mu buhamya bwe avuka kandi ko ajya kugura umurima watumye amakoro ahabwa agaciro, yawuguze n’umuturage wawumwingingiraga ngo kuko yari yarabuze umuguzi bitewe n’uko wari wuzuyemo ibitare by’amabuye y’amakoro.

Yagize ati “Njya gutangira business yo gutunganya amabuye y’amakoro nyakoramo ibikoresho by’ubwubatsi, nabanje kugura umurima wari warabuze abakiriya kubera ko urimo amabuye y’amakoro menshi, urebye amafaranga nawuguze yari make ugereranyije n’ayo wari kugura utarimo ayo makoro kuko byagaragaraga ko byagorana kuwutunganya udafite ubushobozi.”

Byazayire Kitoko yatangiye umushinga wo gutunganya amakoro bamuseka, ariko ubu amaze kuba Rwiyemezamirimo ukomeye kubera amakoro

Byazayire akomeza avuga ko atangira gucukura amabuye yari arimo ayatunganyamo ibikoresho by’ubwubatsi yifashishaga inyundo, abamubona bamwita umusazi utazagira icyo ageraho, ariko ngo kuri ubu agiye kugurisha uwo murima nibwo bamwita umurwayi wo mu mutwe.

Yakomeje agira ati “Natangiye nshukura ayo mabuye yari yuzuye uwo murima, mfite umukozi umwe wamfashaga kuyaconga dukoresheje inyundo dukoramo amatafari y’ubwubatsi, guhera ku mukozi twakoranaga n’abandi babibonaga ntibiyumvishaga ibyo ndimo, hari n’abambwiraga ko nabuze icyo nkoresha amafaranga ndimo kuyatwikira ubusa, buhoro buhoro abantu bagiye babikunda ku buryo aho bigeze ubu uyu murima ngiye kuwugurisha banyita umurwayi wo mu mutwe.”

Kugeza ubu ngo Byazayire amaze kugera kuri byinshi akesha ibuye ry’ikoro kuri we ngo afata nk’ibuye ry’agaciro nk’uko hari abivuga ibigwi za Diamand na we niko yavuga ibyiza by’amakoro.

- Advertisement -

Yagize ati “Uko twumva Abakongomani bavuga ibigwi Diyama niko natwe Abanyamusanze tuvuga ibigwi by’amakoro, ubu natangiye nkoresha inyundo mu gutunganya aya makoro, ariko ubu mfite imashini zigera ku munani, nabashije kugura imodoka imfasha mu ngendo n’indi itwara products (umusaruro) nkora ku isoko ivuye ku byo nkora, naguze ubutaka bunini, ntuye heza kandi nakoresheje aya mabuye iwanjye n’ibindi nagezeho kubera ikoro.”

Kuba amakoro ari igikoresho cy’ubwubatsi gifite agaciro byatumye inganda ziyatunganya ziyongera ku bwinshi

Ku ruhande rw’abaturage kandi na bo bavuga ko mu myaka yatambutse iyo umubyeyi yaragaga umwana we umurima urimo amabuye menshi y’amakoro, ngo byafatwaga nk’umurage w’umuvumo ndetse ngo byashoboraga gukurura inzangano, none ngo kubera agaciro aya mabuye asigaye afite uhawe uwo murima afatwa nk’utekeshejwe ibifatika.

Uwumuremyi Clautirde ni umwe muri bo yagize ati “Nkatwe ababyeyi iyo wahaga umurima umwana wawe ariko ubonekamo ibibuye binini byinshi by’amakoro yararakaraga, akabifata nk’aho avumwe, byateranyaga imiryango kuko yumvaga ko ibyo umuhaye ntacyo bizamumarira, ariko kuri ubu kubera agaciro ikoro rifite iyo umuhaye uwo murima uba umutekesheje iritubutse.”

Nduwimana Faustin ni umuturage uvuga ko amakoro amutungiye umuryango, kuko ariho akura itungo, ubwishingizi mu kwivuza, amafaranga y’ishuri ry’abana n’ibindi, na we amakoro ayagereranya n’inka ibakamirwa.

Yagize ati “Nkora mu ruganda  rutunganya amakoro niho nkura ibitunga umuryango wanjye, naguze inka ubu ngize eshatu, ndihira abana amashuri biga neza, mbona mituweli ku gihe, ibi byose mbikesha amakoro yahindutse imari ikomeye, usanga amahoteri akomeye, amazu y’imitamenwa, imihanda y’amapave n’ibindi byubakishwa amakoro atunganyirizwa aha, ikoro ni inka idukamirwa.”

Mu Karere ka Musanze haboneka inganda zirenga 10 zitunganya amabuye y’amakoro akorwamo amatafari y’ubwubatsi, umusenyi, garaviye, amapave, n’ibindi ndetse kuri ubu muri CAMOSAG batangiye gukuramo agafu gasigara mu gihe basatuza amabuye imashina, batekereza uburyo hakorwamo product ijya kumera nka Sima ibura gato izajya yifashishwa  mu kubakishwa inzu dore ko ngo aho yatangiye gukoreshwa haba hakomeye cyane hatabasha kwinjiramo amazi ngo asenye urukuta.

Abaturage bemeza ko ibuye ry’ikoro ari nk’iry’agaciro kuri bo
Amakoro atunganywamo amatafari y’ubwubatsi akunzwe cyane mu kubakishwa inzu zigezweho zirimo iz’ubucuruzi, amahiteri n’izo guturamo

Nyirandikubwimana Janviere