Ndoli Jean Claude yatangiye umwuga wo gutoza abanyezamu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Si abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bava mu gukina bagahita berekeza mu butoza, kuko bamwe bajyanye n’Amavubi i Tunis muri Tunisia, bahisemo kureka igisa n’umupira w’amaguru cyose.

Ndoli Jean Claude yatangiye kwiga gutoza mu Irebero Goalkeeper Training Center

Kuri Ndoli Jean Claude ntabwo ari ko bimeze, kuko uyu munyezamu yatangiye kwigira gutoza abanyezamu n’ubwo asa n’ukiri mu kibuga.

Uyu munyezamu ufite uburambe bitewe n’imyaka amaze mu izamu, yahereye mu Irerero ry’abanyezamu ryitwa “Irebero Goalkeeper Training Center” ya Higiro Thomas usanzwe atoza abanyezamu ba AS Kigali FC.

Ndoli, yabanje kujya afasha abanyezamu ba Gorilla FC, ariko aza kwifashishwa nk’umunyezamu ubanzamo kubera uburambe bwe.

Yafashe icyemezo cyo gutangira kwiga gutoza, ubwo yagirwaga inama na Higiro Thomas wamutoje muri APR FC, muri AS Kigali FC no mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, ndetse agakomeza kumurikirana mu gukina kwe.

Ndoli uri kwigira gutoza ku banyezamu b’Irerero rya Irebero Goalkeeper Training Center, aganira na UMUSEKE mu kiganiro cyihariye, yahamije asa n’uwasoje gukina kuko ategereje ko shampiyona irangira gusa ubundi agakomereza mu butoza.

Ati “Yego. Ntegereje ko imikino ibiri ya shampiyona irangira, ubundi nkahagarika gukina. Si uko mbuze imbaraga ahubwo ndashaka gusangiza ubumenyi mfite barumuna banjye.”

Uyu munyezamu yavuze ko igitekerezo cyaje, nyuma yo kugirwa inama n’umutoza, Higiro Thomas, akamubwira ko akwiye gutangira gutekereza ejo he mu mupira w’amaguru.

Ati “Umutoza wanjye w’ibihe byose [Higiro], yaranyegereye aranganiriza, angira inama, nanjye nsanga ngomba kuza kumwunganira kuko arimo arabyina avamo kandi tugomba kumusigariraho. Niyo mpamvu ndi hano.”

- Advertisement -

Ndoli yakomeje avuga ko imwe mu mbogamizi abanyezamu b’iki gihe bafite, ari ukubona ababagira inama kandi we yiteguye kuzigura barumuna be.

Yasabye Ferwafa kugerageza ikajya ibungabunga abasoje gukina, kugira ngo ubumenyi baba bafite, bajye babusangiza barumuna babo baba bakiri mu kibuga.

Ati “Nasaba Ferwafa kujya idufasha ikadushakira amahugurwa nkatwe tuba turimo gusoza gukina. Mbese bakagerageza bakabungabunga abasoza gukina kugira ngo ubwo bumenyi bajye babusangiza barumuna bacu. Kuko dufite bamwe baburiwe irengero nka Muhamud Moss kandi wari umunyezamu mwiza.”

Higiro Thomas washinze Irebero Goalkeeper Training Center, yavuze ko we nk’umwarimu w’abatoza [Instructor], ikimuraje inshinga ari uguha ubumenyi abanyezamu bose bifuza kuzavamo abatoza.

Ati “Ubumenyi dufite tuba tugomba kubusangiza abandi. Njye negereye Ndoli ndamuganiriza, mwereka ko akwiye gutangira kwiga gutoza, kandi yaranyumviye. Niteguye gufasha buri umwe uzabyifuza.”

Ndoli Jean Claude, yakiniye amakipe arimo APR FC yamazemo imyaka 12, AS Kigali FC, Kiyovu Sports, Musanze FC na Gorilla FC akirimo kugeza ubu. Yanakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, igihe kinini ari we munyezamu wayo wa Mbere.

Yagiriwe inama na Higiro Thomas wamubereye umutoza kuva muri APR FC
Ndoli (uri ibumoso) yakinanye n’abanyezamu bakomeye barimo Ndayishimiye Eric Bakame
Ndoli yabaye muri APR FC imyaka 12

UMUSEKE.RW