Nyagatare: Abaturage 250 bahawe imbabura zirondereza ibicanwa baca ukubiri n’imyotsi

Abaturage 250 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bahawe imbabura zizwiho kurondereza inkwi, kugira ngo zibunganire mu gukoresha inkwi nkeya muri aka Karere gafite amashyamba macye n’ikibazo cy’ibicanwa.

Abaturage bishimiye imbabura bahawe bavuga ko baruhutse umuruho w’inkwi

Izi mbabura zirondereza ibicanwa bazihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022. bazihabwa n’umushinga  wo kubungabunga Imisozi n’ibibaya (AREECA) uterwa inkunga na leta y’Ubudage. Ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).

Imbabura buri muturage yahawe ifite agaciro k’ibihumbi 40 Frw ikaba irondereza inkwi ku kigero cya 36%.

Imbabura 250 zirondereza inkwi nizo zahawe abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga. Ni mu gihe kandi mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka w’2022, nabwo hari hatanzwe izindi 250.

Nyuma yo guhabwa izi mbabura abaturage bashimiye abafatanyabikorwa bazibazaniye bavuga ko bizabafasha cyane.

Mukansanga Apollinalie utuye mu Murenge wa Rwimiyaga uri mu baturage 250 bahawe imbabura, yavuze ko ubusanzwe hari igihe baburaraga kubera kubura inkwi ariko ubu bigiye kubaruhura.

Ati “Ntitwagiraga inkwi none ubu ngubu wagura umwase umwe, uko turikose turanezerewe tubonye rondereza.”

Musabyimana Jacqueline wo mu Kagari ka Gacumbezi avuga ko yishimiye izi mbabura bahawe, kandi ko zigiye kubafasha kugabanya umwanya bamaraga bashakisha inkwi zo gucana rimwe na rimwe bakarara badatetse kubera kubura ibicanwa.

Ati “Iyo tugiye guteka inkwi ziraturushya, iyo tutabonye amafaranga yo kuzigura ntabwo duteka, mu bihe imyaka yeze ducana ibikenyeri, imbabura igiye kumfasha mbone uburyo nzajya nteka mvuye gushakisha akazi.”

- Advertisement -

Rugwiro Boniface Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukiri II mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Rwimiyaga avuga ko izi mbabura zizagabanya ingano y’inkwi bakoreshaga zikabarinda imyotsi yangiza ikirere n’ubuzima bwa muntu.

Ati “Bizagabanya gutema amashyamba ya kimeza birinde ibidukikije, urabona umwotsi wangizaga ubuzima bw’umuntu bigatuma ibihaha byononekara.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga amashyamba mu Rwanda, Rudatinya Jean Pierre yavuze ko nk’uko bashinzwe kurengera ibidukikije, batekereje ku kuntu bafasha abaturage ba Rwimiyaga kubirengera ngo kuko babonaga bakenera gukoresha inkwi nyinshi kandi nta ziri hafi yabo.

Yavuze ko batekereje kubaha imbabura zirondereza inkwi ku kigero cya 36% zikaba zishobora kumara imyaka irindwi zikora neza

Ati “Twakoresheje iyi strategie yo gukoresha imbabura zirondereza ibicanwa kugira ngo zunganire abaturage cyane cyane muri aka gace k’Iburasirazuba gafite amashyamba macye n’ikibazo cy’ibicanwa.”

Rudatinya avuga ko hari imishinga izafasha kongera imbabura nyinshi no kongera amashyamba mu Karere ka Nyagatare.

Ati “Icyo nabasaba byihuse ni ukuzifata neza ntibazigurishe no kwitabira gutera amashyamba, buri wese agire uruhare mu gutera ibiti.”

Matsiko Gonzague, Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko imbabura abaturage bahawe bagomba kuzibungabunga kugira ngo zibafashe kurondereza ibicanwa.

Yasabye abaturage gufata neza ibiti no gutera amashyamba kugira ngo bakomeze kubungabunga ibidukikije no guteza imbere Akarere kabo.

Ati “Hari gahunda yo gutera ibiti nk’uko nabivuze mu Karere ka Nyagatare, igiti nibagifate bakigire icyabo, bumve ko igiti ari ubuzima.”

Umushinga AREECA, biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka w’2024, ukaba uzatanga Imbabura mu miryango 2000. Kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa 1000 mu Turere twa Nyagatare na Kirehe aho ukorera.

Muri Nyagatare hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri 500ha, amashyamba kuri 17ha, kuvugurura amashyamba ari kuri 104ha, ibiti byo ku mihanda biri kuri 10km n’biti by’imbuto 1500.

Muri 2022/2023 biteganijwe ko mu Karere ka Nyagatare binyuze muri uyu mushinga, hazaterwa hegitari 400 z’ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba 250Ha, ibiti by’imbuto 1500, gutera ibiti ku mihanda 20km, kuvugurura amashyamba 670Ha, kuvugurura inzuri kuri 160Ha.

Abaturage bavuze ko basezereye imyotsi yabateraga uburwayi
Iyi mbabura iyo ifashwe neza imara imyaka irindwi
Baciye ukubiri no kuburara kubera kubura ibicanwa

Nyuma y’igikorwa cyo gutanga imbabura,abayobozi basuye hamwe mu hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Nyagatare