Nyagatare: Barasaba guhabwa ingurane cyangwa gusubizwa ubutaka bambuwe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ibiro by'Akarere ka Nyagatare

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo, Umudugudu wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko basubizwa  cyangwa bagahabwa ingurane y’ubutaka bambuwe ariko bukaza kwegurirwa umushoramari w’umuhinzi.

Ibiro by’Akarere ka Nyagatare

Aba baturage bavuga ko basabwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva aho bari batuye kuko hari hateganyijwe kujya ibikorwaremezo birimo na gare ariko bagatungurwa no kubona bwarahawe umushoramari.

Bavuze ko bwa mbere bimuwe mu Mudugudu wa Humure hazwi nko mu Kaje, mu Kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi haje gushyirwa irimbi, nyuma nabwo baza gusabwa kuhimuka, maze bajya gutura mu Mudugudu wa Karangazi bivugwa ko hateganywa gushyirwa gare y’imodoka ariko hakaza guhabwa umuhinzi wabigize umwuga.

Umwe mu bavuga ko bagiriwe akarengane yagize ati “Mu by’ukuri nari ntuye mu Kaje, mfitemo inzu yanjye naguze, ndahubaka inzu, ndahatura mpamara imyaka irenga itanu, Umurenge uraza urahatwimura, turimuka,  batuzana aha [avuga Karangazi].

Twasanzeho isoko, tugeze aho ku ruhande rw’isoko hari hanatuye abantu ariko bari barasubiye mu mahanga. Kubera ko byari ngombwa ko baduha ubutaka, baduhaye ibyangombwa by’ubwo butaka. Turahatura, turahakorera, hashize igihe ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge, bwirukanamo abantu ngo nimuve hano hantu.”

Yakomeje ati “Inzu zacu batubuza uburenganzira bwo kuzisana, [inzu bakodeshaga, bakanakoreramo ubucuruzi] bazirukanamo abantu, ahantu nari mfite boucherie, mfitemo iduka, aho hose ibintu byose barabihagarika, mvamo. Hashize imyaka itatu. Byanteje Igihombo gikabije, niho nakuraga amafaranga, ni nako kazi kari kantunze.”

Uyu muturage yavuze ko batazi impamvu ubwo butaka bwaje guhabwa undi muntu wahinzemo imyaka.

Yagize ati “Hari umugabo w’umushoramari uhari, twagiye kubona arahahinze, asaruyemo season ya mbere, iya kabiri, njya kubaza ku Kagari, barambwira ngo bamuhaye ebyiri (season) ko azahava, nti ese ko mwamuhaye ahacu, ko ari twe dufite ibyangombwa bya hariya muhamuha kubera iki? Mwamuhaye aha Leta? Barambwira ngo mwebwe nta burenganzira mufite bwa hariya, ubuyobozi nibwo bufite uburenganzira, mutegereze bazabasubiza.”

Undi na we yagize ati “Twari dufite inzu ku gasoko hanyuma baza kuzisenya, izindi ntibazisenya. Icyaje gukurikiraho ni uko nkanjye nari mfite abantu bakodeshamo babamo, banyishyura ku kwezi,  baje bakuramo abo bantu, amafaranga ntangira kuyahomba, hashize imyaka itatu.”

- Advertisement -

Avuga ko kuva icyo gihe batazi impamvu iyo bashyize umuntu mu nzu baza bakamwirukana.

Yagize ati “Inzu ubu iri gusenyuka, imyaka itatu ishize nta kintu ninjiza kandi ubutaka ari ubwa njye, inzu ari iyanjye niyubakiye mfite icyangombwa cy’aho hantu. Turifuza kurenganurwa cyangwa se baduhe ingurane, kandi barebe akantu baduhamo muri icyo gihe cyose gishize tudakorera aho hantu.”

Yakomeje  agira ati “Bo gahunda yabo bavuga ngo Leta irahashaka, bati twe dufite ibyangombwa si aha Leta, twabaza ubuyobozi bw’Akagari, bati mwe nimutegereze tuzababwira, tuzababwira, kugeza n’ubu.”

Umuseke wagerageje kuvugisha Mayor w’Akarere ka Nyagagatare, Gasana Stephen, ntibyadushobokera, ubutumwa bugufi twoherereje na bwo ntiyabusubiza.

Mbere yari yizeje Umunyamakuru ko ari bugire icyo atangaza nahuguka ariko nabwo ntiyaboneka.

Visi Mayor ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo atari akizi, ko akeneye kukibonaho amakuru, gusa avuga ko ibyo itegeko riteganya ari uko iyo umuturage akuwe mu butaka afitiye ibyangombwa ahabwa ingurane.

Aba bagaragaje iki kibazo bose ni imiryango 41, bakaba bibaza amaherezo y’aho bazerekeza  ndetse ko bafite impungenge y’imitungo yabo bavuga ko bafitiye ibyangombwa yangirika kandi yarabafasha gutunga imiryango yabo.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW