Nyamasheke: Umubyeyi wa Fabrice wasemberaga yahawe inzu ya miliyoni 15Frw

Umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice umwana wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano n’ubuhanga budasanzwe afite ari mu byishimo byo kuba yakuwe mu buzima bwo gusembera agahabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 15Frw.

Iyi nzu bubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw

Niyonkuru Fabrice wo mu Kagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ni umwana wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano afite zirimo kuvuga imivugo, gusa ntiyahwemye kugaragaza ko we n’umuryango we babayeho mu buzima bubi batewe no kuba se yarabataye.

Byukusenge Bayavuge Vestine umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice yasobanuye uburyo ubuzima bubi babayeho bwaje nyuma yo kubyara Fabrice umugabo akamwihakana ko atari uwe.

Yagize ati “Natwaye inda ye tubana n’umugabo nta kibazo, amaze kuvuka arambwira ngo umwana si uwe. Murera mu bukene narimfite, akura ashaka kwiga ntabushobozi mfite ariko nza kubona umuturanyi aza kumbonera umwambaro w’ishuri. Iyo nabaga mvuye guhingira umuturage, nabonye ikijumba nkamuha akajyana ku ishuri. Naje kubura 700 Frw ya Garidiyene twishyuraga bantegeka gukora isuku ku ishuri.”

Byukusenge akomeza avuga ikibazo afite cyo kutagira ahantu ho gukinga umusaya. Ati “Kubera kugenda nshumbika nimuka buri munsi, umwana byamugiragaho ingaruka ku masomo ye. Naravugaga ngo nzajya mpingira abaturage ariko umwana atazaba nkanjye kubera kutiga. Iyi nzu ureba mbamo si iwanjye ni uwahantije, uko uhareba haranava. Mpora nsenga nti ‘Mana uzandengere,’ gusa ikibazo nyirizina ni uko ntagira aho kuba.”

Fabrice n’umubyeyi we bahawe inzu yo kubamo n’Akarere ka Nyamasheke

Iyi mvugo y’uyu mubyeyi kuri ubu yahindutsemo amarira y’ibyishimo kuko kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Kamena 2022, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwamushyikirije inzu nshya bumwujurije ya miliyoni 15 Frw.

Akarere kavuga ko “Umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera impano idasanzwe yo kuvuga imivugo no kuririmba yashyikirijwe inzu yo kubamo n’ubuyobozi bw’Akarere. Inzu ifite agaciro ka 15,000,000Frw.”

Niyonkuru Fabrice nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu yasazwe n’ibyishimo kubera ko yari amaze imyaka 13 agenda asembera kubera kutagira aho kuba.

Ati “Ndumva meze neza cyane, narimaze imyaka 13 ngenda genda. Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bumfashije nkaba ngeze aha ngaha, Madamu wa Perezida wa Repubulika na Prezeida Paul Kagame kuko na bo badufashije kuba aha, nkanashimira Imana.”

- Advertisement -

Fabrice ubuzima yanyuzemo ngo bwamusigiye isomo, yagize ati “Uko namera kose nzafasha abandi kuko nanjye baramfashije, dufatanye twubake urwatubyaye. Nkweretse ubuzima naturutsemo naho ngeze ntabwo wabyemera, ubu nanjye ndumva ntekanye ndegeka umusaya ngasinzira.”

Niyonkuru Fabrice yamamaye ubwo yavugaga umuvugo urata ibyiza bya Perezida Paul Kagame yise “Ndavuga wa Musaza”.

Iyi mpano yo kuvuga imivugo ikaba yaranamuhesheje amahirwe yo gusura Madamu wa Perezida Jeannette Kagame kuko atahwemye kumuba hafi mu masomo ye.

Iyi nzu bubakiwe n’Akarere ka Nyamasheke ikaba irimo ibyangombwa nkenerwa mu nzu nk’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa n’amashanyarazi. Ubwo bayishyikirizwaga banahawe n’ibiribwa.

Iyi nzu bashyikirijwe irimo ibikoresho byose nkenerwa mu nzu

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW