Prince Charles yasubiye mu Bwami bw’Ubwongereza

Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles Philip n’umugore we Camilla, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki aya 24 Kamena 2022,basubiye mu gihugu cya Wales, nyuma yo kwitabira inama ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ,izwi nka CHOGM.

Prince Charles n’umugore we Camilla mbere yo kwerekeza muri WaLes babanje gusangira n’abayobozi barimo Perezida Kagame.

Aba bombi,baje mu Rwanda kuwa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022, nibwo bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, ku nshuro yabo ya mbere, baje mu nama ya CHOGM.

Icyo gihe yakiriwe na Ambasaderi w’uRwanda mu Bwongereza, Amb Johnston Busingye wanamuherekeje ku kibuga cy’indege cya Kigali ari kumwe n’Umukozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Mine ,Peteroli na Gaze mu Rwanda,Amb Yamina Karitanyi.

Muri iyi nama ya CHOGM,Prince Charles yaje ahagarariye nyina umubyara akaba n’umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II ,yabyaranye n’igikomangoma Philip.

Mbere gato yo gusubira muri Wales, Igikomangoma Charles n’umugore we bari  batumiwe gusangira ku meza na Perezida Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame , mu musangiro wiswe Queen’s Diner.

Uyu musangiro ukaba wanitabiriwe n’abandi batandukanye baje mu nama ya CHOGM.

Mu Nama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ,yasabye abatuye Isi by’umwihariko abari mu muryango wa Common Wealth gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze, ashaka kumvisha abantu kurushaho kubungabunga ibidukikije, birinda kwangiza ikirere.

Yagize ati “Tugomba  gusiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze,ni inshingano zacu kandi ni n’umurage wacu tuzasiga. Tugomba kugera ku ntego zacu mu bikorwa , mu bumwe no mu mbaraga.”

Igikomangoma cy’ubwami bw’Ubwongereza, Charles, mbere y’uko yitabira inama, yari yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’urwa Nyamata, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zihashyinguwe.

- Advertisement -

Yanasuye kandi Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge,wo mu Murenge wa Mayange mu Karere Bugesera ,umudugudu urimo abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze bakaza kwirega , bakanasaba imbabazi, ubu bakaba babanye amahoro, asobanurirwa urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.

Kuri twitter,yagize ati “Ari abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse bafite ubuhamya bubaje bwa Jenoside yakorewe Abatutsi .Imidugudu y’Ubumwe n’ubwiyunge harimo n’uwa Mbyo ,ufasha kubaka kwigira gukenewe  mu Rwanda ,gusiga amateka y’ibyabaye  hanyuma sosiyete ikabana hamwe kivandimwe.”

Prince Chrles niwe wahita asimbura nyina mu giheyaba avuye ku ngoma.

Charles Philip George ni umwana w’imfura mu bana bane umwamikazi Elizabeth II yabyaranye n’igikomangoma Philip.

Yavukiye mu ngoro ya Buckingham tariki ya 14 Ugushyingo 1948.

Yagiye n’inde yihariye mu masaha ya nijoro

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW