Prince Kid uregwa gusambanya abitabiraga Miss Rwanda urubanza rwe rwahawe nomero

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
ISHIMWE Dieudonne ubwo yari asohotse mu modoka itwara imfungwa n'abagororwa

Ubushinjacyaha bwaregeye mu mizi Dosiye ya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize, tariki ya 15 Kamena 2022.

ISHIMWE Dieudonne ubwo yari asohotse mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

Urubanza rwa ISHIMWE rwahawe nimero RP 00653/TIG/NYGE.

Ishimwe urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 16 Gicurasi, 2022 rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ry’Ubushinjacyaha rigikomeje.

Yahise ajurira ku wa 19 Gicurasi, 2022 aburana ubujurire bwe ku wa 26 Gicurasi, 2022.

Ku wa 03 Kamena, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko akomeza gufungwa iminsi 30 muri Gereza, rutesha agaciro ubujurire bwe.

Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid  Umuyobozi mukuru wa Rwanda Inspiration Back Up  itegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) aregewe urukiko mu mizi amaze amezi abiri afunzwe kuko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamutaye muri yombi ku wa 25 Mata, 2022.

ISHIMWE amaze amezi 2 afunzwe

Ishimwe Dieudonne acyekwaho n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri: Guhoza ku nkeke Miss Rwanda 2022 Nshuti Muheto Divine, n’icyaha cy’Ishimisha mubiri bicyekwa ko yakoreye uwitwa Akaliza Hope.

Ibi byaha byose kuva yatangira kubazwa mu Bugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, anaburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yarabihakanye avuga ko ari akagambane yakorewe kugira ngo agerekweho ibyo byaha.

Ishimwe Diedonne uzwi nka Prince Kid  ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa bwa mbere muri Gicurasi uyu mwaka urubanza rwe rwabereye mu muhezo bisabwe n’Ubushinjacyaha nubwo we n’Umunyategeko we Me Emelyne Nyembo basabaga ko urubanza rwabera mu ruhame.

- Advertisement -

Miss Mutesi Jolly wa 2016, ari mu bashyizwe mu majwi ko bari inyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne.

Me Nyembo na Ishimwe basabaga ko urubanza rwabo rubera mu ruhame Urukiko rurabyanga rubera mu muhezo

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

Jean Paul NKUNDINEZA /UMUSEKE.RW