RDC: Abagore basabye ko abasirikare batwawe i Kinshasa bashinjwa gufasha M23 barekurwa

Abategarugori bo muri communauté y’Abatutsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo baramagana ibikorwa by’ivangura rikorerwa abenegihugu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, basabye ko abagabo batwawe gufungirwa i Kinshasa bakekwaho gukorana na M23 barekurwa.

Aba bagore basabye ko ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo rihagarara

Aba bagore basabye ko aba Ofisiye 2 mu ngabo za Leta n’abasivili 4 bo mu bwoko bw’Abatutsi bafatiwe i Goma bakekwaho gukorana na M23 barekurwa nta yandi mananiza.

Aba bafashwe bakekwaho gukorana n’umutwe wa M23. Ku wa Kane ushize burijwe indege bakurwa mu Mujyi wa Goma bajya gufungirwa i Kinshasa.

Abategarugori bo muri communauté y’Abatutsi bavuga ko habuze ibimenyetso bifatika bishinjwa abo bagabo, bagasaba ko Leta ibafungura.

Basabye kandi ko ibibazo byugarije abavuga Ikinyarwanda byahagarara, bamwe muri bo bagabweho ibitero n’abacongomani bagenzi babo babagerekaho gufasha M23.

Aba bategarugori mu butumwa batanze bavuga ko “Turashaka amahoro mu ntara yacu dukunda cyane.”

Bibukije ko abo u bwoko bw’abatutsi bose badashyigikiye umutwe wa M23 ko udakwiriwe kwitirirwa Abatutsi kuko hri n’bndi bo mu yndi moko bwugie.

Bagaragaje ko bashyigikiye ingabo za Leta FARDC mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

- Advertisement -

Mu burasirazuba bwa RD Congo , kuwa 28 Kamena 2022 hatangijwe ubukangurambaga bukomeye bwo kurwanya ihohoterwa n’ivangura rikorerwa abaturage b’abacongomani bavuga Ikinyarwanda.

David Karambi, Perezida w’umuryango w’abatutsi mu majyaruguru ya Kivu avuga ko yizeye ko ibintu bizasubira mu buryo.

Yagize ati “Hamwe n’inshuti ziturutse mu yindi miryango, turashaka ko amahoro atsinda, amahoro yabayeho kera mu gihe umututsi yabaga ahuje n’umu Nande, Umuhunde, Umuhutu, Umutwa, Umutembo n’indi miryango.”

Hervé Amani, umwe mu bagize umuryango wa Filimbi, avuga ko bafite inshingano zo kubuza no guhagarika ubutumwa bw’inzangano no kuvangura abaturage.

Kayumba Mamy umuyobozi wa “Nouvel Elan” muri Kivu ya Ruguru yasabye ko Congo yacyemura ibibazo byayo bya politiki na Kigali ariko agasaba ko abahohotera abaturage bavuga Ikinyarwanda bahanwa.

Yagize ati “Muri Kongo hari amoko arenga 300, kandi ndizera ko kwimakaza amahoro, guteza imbere imibereho myiza ari byiza kuri twe kandi bikatugirira akamaro twese.”

Kuva Guverinoma ya Congo yatangaza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 ubutumwa bw’inzangano no kuvangura abacongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi byiyongereye hirya no hino muri RD Congo.

Aba bagore bavuze ko bashyigikiye ingabo za leta FARDC zihanganye na M23

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW