RDC: Abahutu bo muri Kivu bamaganye M23 banikoma u Rwanda

Ishyirahamwe ASBL Igisenge, rihuza Abahutu bo muri Kivu ryamaganye intambara imaze gufata indi ntera hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, iri shyirahamwe ritangaza ko ryitandukanyije n’uyu mutwe uvuga ko urwanira Abacongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umutwe wa M23 ukomeje kotsa ikibatsi cy’umuriro ku ngabo za Leta ya Congo

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa gatanu, tariki ya 24 Kamena, rivuga ko ryamaganye ibikorwa by’urugomo, urwango no gupfobya icyiciro icyo aricyo cyose cy’abaturage hashingiwe ku bwoko bwabo.

Perezida w’iryo shyirahamwe, Ezéchiel Sebuliri Bizimana, yashyize mu majwi u Rwanda agaragaza ko igihugu cyabo cya Congo cyatewe na M23 ifatanyije n’u Rwanda.

ASBL Igisenge yongeye gushimangira ko kurengera abaturage ba Kongo, harimo n’Abahutu, ari inshingano za Leta ya Kongo.

Iri tangazo rigira riti “ASBL Igisenge iramagana bidashidikanywaho igitero ku gihugu cyacu na M23 ishyigikiwe n’u Rwanda, Twiteguye guha inkunga Umuyobozi mukuru wa FARDC na polisi y’igihugu, turasaba leta ya Repubulika ya Congo gushyira ingufu mu gushaka amahoro no kurinda ubusugire bw’ubutaka bwacu.”

Rikomeza rigira riti ” Kandi turizeza inkunga mu gushakisha ibisubizo bishobora kuzana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cyacu.”

Uyu muryango w’Abahutu bo muri Kivu utangaje ibi nyuma y’iminsi hari amakuru y’uruhigi rukomeje ku Bacongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje guhigwa bukware muri RD Congo.

Aba bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutakambira amahanga ngo abatabare kuko isaha n’isaha bakorerwa Jenoside.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -