RDF yemeje urupfu rw’umusirikare wa Congo warasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje amakuru yiraswa ry’umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa inzego z’umutekano z’u Rwanda ku mupaka wa “Petite Barrière” mu Karere ka Rubavu.

Ubu ku mupaka haratekanye nk’uko byemezwa na RDF

Uyu musirikare wa Congo utaramenyekana amazina ahagana mu ma saa 08 45 za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 nibwo yinjiye ku butaka bw’u Rwanda yitwaje imbunda ya AK47.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda rivuga ko uyu musirikare wa Congo yinjiye arasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda ndetse n’abasivili bambuka umupaka.

Rikomeza rivuga ko muri uku kurasa, abapolisi babiri b’u Rwanda bakomeretse mu gihe uwo musirikare wa FARDC yarashwe agahita apfa.

Uyu musirikare wa Congo yarasiwe muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda, yari yarenze umupaka uhuza ibihugu byombi ariko arasa urufaya rw’amasasu.

RDF ivuga ko yatumiye urwego rwa EJVM kugira ngo rukore iperereza ku byabaye.

U Rwanda rwamenyesheje abayobozi ba DRC, kandi abashinzwe imipaka ya DRC n’u Rwanda basuye aho hantu.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda risoza rigira riti “Turizeza abaturage ko ibintu bimeze neza k’umupaka ubu haratekanye.”

Umubano w’u Rwanda na RD Congo ukomeje kuzamba kuva aho hadukiye imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa M23.

- Advertisement -

Inkuru yabanje………………………..

Breaking: Umusirikare wa DR.Congo yarasiwe mu Rwanda, yinjiye arasa Abapolisi

Itangazo rya RDF rivuga ko umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW