Breaking: Umusirikare wa DR.Congo yarasiwe mu Rwanda, yinjiye arasa Abapolisi

Mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC yinjiye mu Rwanda arasa Abapolisi barinze umupaka, na bo mu kwitabara baramurasa arapfa.

Imbunda-AK47

Umwe mu bantu bari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo i Rubavu kuri Petite Barriere yabwiye UMUSEKE ko umurambo w’uyu musirikare ukiryamye aho yarasiwe gusa ukaba utwikirijwe shitingi.

Yavuze ko yinjiye mu Rwanda ahagana saa tatu z’amanywa (9h00 a.m) arasa Abapolisi ndetse ngo biravugwa ko yakomerekeje umwe.

UMUSEKE uracyagerageza kuvugisha uruhande rw’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda.

Abategetsi muri Congo bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 ariko ibyo birego ingabo z’umuryango w’Abibumbye zicunga amahoro muri Congo, zinakorana n’ingabo za FARDC guhangana n’uriya mutwe, Umuvugizi wazo aherutse kubwira Abanyamakuru ko nta bimenyetso bifatika bafite kuri ibyo birego.

Umuka si mwiza hagati y’ibi bihugu bituranye, inama nkuru y’umutekano iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi wa DR.Congo iherutse gusaba iseswa ry’amasezerano yose kiriya gihugu gifitanye n’u Rwanda kubera biriya birego.

Inama y’Umutekano irimo Perezida Tshisekedi yasabye guhagarika amasezerano Congo ifitanye n’u Rwanda

Bisa naho abaturage ba DR.Congo bashyushye mu mutwe bitewe n’amagambo y’urwango Abanyepoliti n’abandi banyabwenge bavuga atari meza ku Rwanda. Mu myigaragambyo iheruka kubera i Goma n’ahandi mu Burasirazuba bwa Congo, abaturage bashakaga kwinjira mu Rwanda ngo baze kuba ariho bigaragambiriza, ndetse i Rubavu bateye amabuye Abapolisi b’u Rwanda.

- Advertisement -

Goma: Abigaragambya batwitse ibendera ry’u Rwanda barashaka kwinjira i Gisenyi ku ngufu

Inkuru turacyayikurikirana…..

UMUSEKE.RW