RIB ifunze abantu 9 bakekwaho kwiba moto no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2022 rwatangaje ko abantu 9 bakekwaho kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura bwa moto 11, bamaze gutabwa muri yombi.

Abakekwaho kwiba Moto no kurema umutwe w’abagizi ba nabi havuzwe amayeri bakoreshaga

Aba bafashwe ku matariki atandandukanye kuva 6 kugera 10 Kamena 2022, biganjemo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, hakaba n’abandi batarafatwa.

Abafashwe barimo Nikuze Thacien w’imyaka 38 y’amavuko uyu akekwaho kuba ari we watangije igikorwa, agashaka uwitwa Tuyisenge Daniel w’imyaka 35 ukekwaho ubujura na Ntawunganyimana Jean Paul w’imyaka 36 na we ukekwaho ubujura.

Aba uko ari batatu bakurikiranweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.

Hari Niyongira Vincent w’imyaka 26 bita Mubaraka wari umukomisiyoneri wagurishaga moto zibwe akazishyira uwitwa Gakwisi Festus utuye mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubivuga.

RIB ivuga ko Gakwisi Festus w’imyaka 45 ari we wahinduraga moto zibwe, ni mu gihe uwitwa Mutuyimana Ismael bita Bangura w’imyaka 38 y’amavuko yafashwe yatangiye gushwanyaguza moto (ibyo bita kuyibaga).

Uwitwa Niyonshuti Vedaste bita Toto w’imyaka 23 we yafatanywe moto yabazwe, undi ni Nkundineza Isaac w’imyaka 28.

Itangimbabazi bita Kavanga na we yafatanywe moto zibwe.

RIB ivuga ko  “mu bihe bitandukanye bibye moto 11, harimo 9  zafashwe zigenda izindi moto ebyiri zikaba zaragurishijwe zamaze gukurwamo ibyuma (pieces) zigurisshwa mu Turere twa Gicumbi, Gatsibo na Gasabo.”

- Advertisement -

RIB isobanura ko abafashwe bafatiwe mu Turere twa Gasabo, Gicumbi na Gatsibo.

Izi ni moto zafashwe zari zaribwe mu bihe bitandukanye

Hasobanuwe uko babikoraga…

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko  abakekwa, bageragezaga gukoresha amayeri menshi  ariko yaje gutahurwa.

RIB igira iti “Hari abagenda bakareba aho ziparitse bagacomora insinga bakaziteranya barangiza bakatsa moto. Hari n’abajya aho ziparitse cyane kuri za Restaurent  igihe abamotari baba bagiye kurya bakazisunika bakagenda.”

Ikomeza igira iti “Bacurisha imfunguzo, akenshi izi zibwa baba bagambaniwe n’abamotari bagenzi  babo cyangwa  bamwe bitwa abarobyi  kuko batizanya moto, umwe akagenda agacurisha urufunguzo akazacunga aho iparitse akayiba.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaburiye abantu bishora mu byaha kubireka kuko batazabura gufatwa.

Mu butumwa bwatanzwe, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry ati “RIB iributsa abantu bafite umugambi, uwo ari wo wose wo gukora ibyaha ko bakwiriye kubireka, kuko bitazabahira. RIB n’izindi nzego dufatanya ntituzadohoka.”

RIB yibukije ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa amategeko azakurikizwa kandi bizamuviramo igihombo.

Abakekwa ubu bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kimironko mu gihe dosiye yakozwe yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 15 Kamena, 2022.

Amategeko avuga ko Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo bihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo kwiba cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri n’amafatanga y’u Rwanda atari munsi 1000, 000Frw  ariko atarenze 2000,000 imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe  gusa muri ibyo bihano.

Bafataga Moto bakayibagira mu yindi

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW