Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro rya GITISI TVET SCHOOL bashumbushije umwe mu barokotse Jenoside bahiga ko bazahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994, bamwe mu rubyiruko rwiga muri GITISI TVET SHOOL bavuga ko gufata mu mugongo no kuremera abayirokotse ari intambwe imwe baba bateye, bikaba ingenzi iyo bahanganye n’abashaka kuyihakana ndetse bakayipfobya.
Dusabe Sandrine umwe muri aba banyeshuri, avuga ko bishatsemo ubushobozi bagura Inka yo koroza umukecuru wiciwe abantu benshi bo mu Muryango we bari kumubera amaboko cyane muri ibi bihe by’izabukuru agezemo.
Dusabe yavuze ko bibabaje kuba hari Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside ndetse n’amateka akaba abigaragaza,hakaba hari abantu kugeza ubu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Uyu munyeshuri ahamya ko mu masomo biga harimo amasomo y’ikoranabuhanga azajya abafasha kunyomoza no kugaragaza abayiteguye, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yagize kuri buri Munyarwanda.
Ati “Niba Urubyiruko rwavutse mbere ya Jenoside rwarafashe iya mbere rukica abatutsi, twebwe urubyiruko rwavutse mu gihe na nyuma ya Jenoside tugomba guharanira kubaka Igihugu no kwiyemeza ko ayo mateka mabi atazongera kubaho ukundi.”
Mukarugamba Espérence wiciwe Umuryango we yashimiye uru rubyiruko rwamuremeye, avuga ko igikorwa bagaragaje kimukoze ku mutima.
Ati “Muri uru Rwibutso hashyingiyemo Umugabo, abana ndetse n’Umuryango wo kwa Databukwe.”
Umuyobozi uhagarariye GITISI TVET SCHOOL mu mategeko, Sindayigaya Lambert avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bari kumwe n’Urubyiruko rw’abanyeshuri bigamije kugira ngo ayo mateka atibagirana, ko kwibuka kandi ari ukwereka abato ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe igihe kirekire igeza ubwo ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Tuzakomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi tunabibwire urubyiruko rutayibonye kuko aribo mbaraga z’igihugu.”
- Advertisement -
Abanyeshuri n’Ubuyobozi bwa GITISI TVET SCHOOL bunamiye abarenga 100 bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Gitisi.
Imiryango 3 y’abahenda, abahondogo n’abakinga niyo yiciwe muri aka gace.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango