Ruhango: ADEPR yubakiye abarokotse Jenoside batishoboye iboroza n’Inka

Itorero ry’Apantekote ry’uRwanda ryubakiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 inzu 3 iboroza n’Inka za kijyambere.
ADEPR yubakiye abarokotse3 batishoboye inaboroza Inka

Ubu bufasha bukomatanyije, bwabanjirijwe n’umuhango wo kunamira abatutsi bazize Jenoside barenga 63000 bashyinguye mu rwibutso rwa Kinazi.

Mukamudenge Consessa, Mukanyonga Olive, na  Mukabaranga Elyse nibo ADEPR yafashije kubona amacumbi inabashumbusha Inka.

Mukamudenge avuga ko nta nzu yagiraga, kandi ko Jenoside yamwiciye Umuryango.

Ati “Biranshimishije kubona inzu nzasaziramo n’inka nzajya nkamirwa.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda Past Ndayizeye Isaîe avuga ko muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bifatanyije n’abarokotse kugira ngo babahumurize mu butumwa bw’ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Abateguye Jenoside yakorewe abatutsi,  babanje kuyigisha banayicengeza mu  baturage, uburyo bwo kuyirwanya ni ugutanga inyigisho zimakaza urukundo zikarwanya ingengabjtekerezo ya Jenoside.”

Ndayizeye yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari no kwita ku bibazo abarokotse batishoboye basigiwe.

Ati “Iki ni igikorwa duha agaciro kandi  tumaze kunzenguruka mu duce twinshi  tw’igihugu twibuka abatutsi bazize Jenoside.”

Hon Uwanyirigira Gloriose wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, ashimira  Itorero ry’ADEPR umurava rifite mu kubanisha neza abanyarwanda biciye mu nyigisho zitandukanye zo kurwinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu Rwanda rwo ha mbere uwagwirwaga n’amahano mu Muryango yanywaga icyo bitaga isubyo kugira ngo ayo mahano atazamukurikirana, bityo abayoboke b’amadini n’amatorero mu Rwanda bagomba kumenya ko iri subyo twarinyoye twese bitewe n’amateka mabi uRwanda rwanyuzemo.”

Iminsi 100 yahariwe kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, isize itorero ADEPR mu Rwanda risannye inzu zisaga 40 z’abarokotse jenoside, rinubaka inzu 4 ryoroza abarokotse Jenoside Inka zisaga 70.
Inzu ADEPR yubakiye Mukamudenge Consessa

- Advertisement -
Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda Past Ndayizeye Isaîe avuga ko ibikorwa byo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bifite agaciro ka miliyoni 108 zirenga
Hon Uwanyirigira Gloriose, Mayor w’Akarere ka Ruhango n’abayobozi b’ADEPR
Mukamudenge Consessa avuga ko bimushimishije kuba abonye inzu ndetse n’Inka
Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi zifatanyije n’abarokotse Jenoside kwibuka

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango