Rusizi: Abakora mu bukerarugendo batunze agatoki ahakiri ibyuho muri uyu muwaga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Inama y'ubuyobozi bw'Akarere n'abashoramari yabaye mu ntangiriro z'uku kwezi

Abakora n’abayobora ba mukerarugendo bakorera mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Rwanda hazwi ku izina rya “KINYAGA” bavuga ko Akarere ka Rusizi gafite ibyiza nyaburanga byasurwa n’abakerarugendo bakabura bimwe mu birango byazajya bifasha kuranga aho  ibikorwa biri.

Inama y’ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi

Aba bakora mu bukerarugendo basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kubaka bimwe mu bifasha ba mukerarugendo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwemera ko mu myaka yashize ubukerarugendo butitaweho cyane  bityo ubuyobozi bwiyemeje kubushyiramo imbaraga, bunavuga ko bwiteguye korohereza buri wese wakenera kubaka igikorwa kijyanye n’ubukerarugendo muri kano karere.

KARANGWA Anaclet ni umwe mu bateza imbere ubukerarugendo butari ubwo mu mapariki, yibanda ku bukerarugendo bushingiye ku muco yagiriye inama Akarere ka Rusizi kugira igishusanyo mbonera cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Ati ”Akarere ka Rusizi nakagira inama yo kugira igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo uje bakamwereka ngo ibi byakorerwa aha, muri ubu buryo. Ikindi mbere yo kubaka ibishya kuzamura serivisi n’abahurira muri icyo gikorwa bagakorana umuntu uhageze ejo akazagaruka”.

Akomeza avuga ko Akarere ka Rusizi gafite ibyiza byinshi by’ubukerarugendo ugereranyije n’utundi turere ariko mu buryo bwo gushora imari no  guteza imbere ubukerarugendo no gukurura abagasura ngo karacyari  inyuma .

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NDAGIJIMANA Louis MUNYEMANZI, yavuze ko ubukerarugendo mu Karere ka rusizi buri ku kigero cyo hasi, nk’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwiteguye gushyiramo imbaraga no korohereza buri wese wifuza gushora imari mu bukerarugendo.

Ati ”Ishoramari rishingiye ku bukerararugendo muri Rusizi rimeze nkaho rikiri mu ntangiriro, Akarere kacu ntabwo karagera ku rwego nk’urw’utundi tugezeho  dufite byinshi byiza. Nk’Akarere ka Rusizi twiteguye kuborohereza buri wese haba kubaka amahoteri, ubukerarugendo bushingiye ku mateka no ku myemerere aho hose turahafite, twiteguye koroherereza  uwakenera gushoramo imari.”

 

- Advertisement -

Inama y’abashoramari n’Akarere ka Rusizi yafashe umwanzuro kuri iki kibazo

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo hifujwe ko hakorwa Rusizi Tourism Sub- Master Plan; hashyirwaho uburyo bw’imenyekanisha (Marketing Strategy) bugaragaza ubufatanye mu bukerarugendo  ndetse n’ishoramari hagati y’abafatanyabikorwa n’Akarere.

Gushyiraho Rusizi Tourism and Investment Interpretation Center  (aho umuntu yabariza amakuru ajyanye na serivisi z’ubukerarugendo), hifujwe ko aba Tour Operators/guides bakongera Rusizi mu kazi kabo, bityo bagafasha mu kongera umubare w’abasura Akarere.

Kurushaho kwegera abakomoka muri Rusizi batuye hirya no hino mu Gihugu ndetse no ku isi, bagakangurirwa gushora imari iwabo ndetse no kumenyekanisha Rusizi aho bari hose.

Hifujwe ko Urwego rw’Iterambere (RDB) rwashyikiriza Akarere ibikubiye mu itegeko ry’ishoramari ndetse na n’ibyo abashoramari bagenerwa mu kuborohereza akazi (Incentives) kugira ngo bibashe kwifashishwa mu kureshya abashoramari.

Hifujwe ko iyi forum yajya iba buri mwaka kugira ngo irusheho kugaragaza amahirwe y’ishoramari ndetse no kumenyekanisha Akarere ka Rusizi.

Hifujwe ko abafatanyabikorwa bari muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo muri Kivu Belt bashyira imbaraga by’umwihariko muri Rusizi kuko bigaragara ko hasigaye inyuma ugereranyije n’ibindi bice bigize Kivu Belt kandi nyamara hari byinshi byasurwa.

Kurushaho gukangurira abashoramari kwitabira kwandikisha ishoramari ryabo mu Karere ka Rusizi no muri RDB kuko bifite amahirwe byongerera ishoramari ryabo.

Hifujwe ko habaho ubufatanye (partnership) na ba tour operators bo mu bihugu duturanye, kugira ngo basangire amahirwe y’ubukerarugendo ahari, ndetse mu nama y’ubutaha bakaba batumirwa kugira ngo hasagirwe amakuru ku bukerarugendo bwafasha abasura ibihugu.

Hifujwe ko ibigo by’imari n’ubuyobozi bw’Akarere barushaho kwegereza amakuru ku mahirwe ahari ku gutera inkunga imishinga y’ubukerarugendo n’ishoramari.

Hifujwe ko abaturage barushaho gukangurirwa gukunda ndetse no gusura ibyiza nyaburanga byo mu Karere by’umwihariko ndetse no mu gihugu muri rusange.

Gushyiraho Tourism technical team ihuriweho n’abafatanyabikorwa mu bukerarugendo, igahura buri mezi atatu, ikajya itegura ibikorwa bikurura ubukerarugendo muri Rusizi.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.