Ubujurire bwa Rwamagana bwasubikishije umukino wa AS Muhanga na Interforce

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku wa Mbere tariki 13 Kamena, ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko ikipe ya Rwamagana City yatewe mpaga na AS Muhanga kuko iyi kipe y’i Burasirazuba yakinishije Mbanza Joshua wari ufite amarita atatu y’umuhondo nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje.

AS Muhanga irashaka kugaruka mu Cyiciro cya Mbere ku bubi na bwiza

Rwamagana City ikimara kumenyeshwa ko yatewe mpaga, yahise ijurira iki cyemezo ndetse inasobanura amakarita uwo mukinnyi uvugwa, afite n’uko abandi bakinnyi b’iyi kipe bagiye babona amakarita mu mikino ya shampiyona iheruka.

Nyuma y’ubu bujurire, umukino wa ½ cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri wagombaga guhuza AS Muhanga na Interforce FC i Muhanga, wahise usubikwa ikubagahu.

Uyu mukino usubitswe, nyamara amakipe yombi [AS Muhanga na Interforce] zari zamaze kugera ku kibuga zitegereje ko isaha igera.

Umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Jules Karangwa yemereye UMUSEKE ko koko umukino wagombaga guhuza AS Muhanga na Interforce FC, wasubitswe.

Ati “Yego wasubitswe.”

Bivugwa ko muri iki kirego cya AS Muhanga, hari ibitarasobanuka neza, cyane ko andi makuru avuga ko raporo zashingiwe haterwa iyi mpaga, zishobora kuba zitujuje ubuziranenge.

Ntabwo Ferwafa yigeze itangaza igihe uyu mukino uzabera, kuko hagomba kubanza gusuzumwa ubujurire bwa Rwamagana City.

Rwamagana City iregwa gukinisha umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -