Umubiri wa Nyagatare n’umwana we bagiye gushyingurwa mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

MUHANGA: Umubiri wa Nyagatare Joseph n’umwana we w’imyaka 3 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu  1994, yavanywe mu mva rusange yo mu Mujyi wa Muhanga, ijyanwa mu rwibutso rwa Jenoside ruherereye iNyanza ya Kicukiro.
Umubiri wa Nyagatare n’umwana we bagiye gushyingurwa mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro
Nyagatare Joseph wari umwarimu mbere ya Jenoside, we n’umwana we biciwe mu mujyi wa Muhanga(iGitarama) bashyingurwa mu mva rusange mu buryo bw’agateganyo mu isambu y’Umuryango. Icyo gihe  nta rwibutso na rumwe rwari ruriho.
Uyu munsi taliki ya 21 Kamena 2022, nibwo iyi mibiri yakuwe muri iyo mva rusange ibanza gutunganywa mbere yuko ijyanwa mu rwibutso rw’iNyanza ya Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.
Perezida  wa IBUKA  mu Karere ka Muhanga Rudasingwa Jean Bosco avuga ko hari indi mibiri kugeza ubu ishyinguye mu ngo n’ahandi hantu hatandukanye kuko hari abatangiye kwandikira uyu Muryango IBUKA   bawubwira ko bifuza kuyikura muri izo mva rusange igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside iKabgayi.

Ati “Ubuyobozi  burateganya kwagura urwibutso kugira ngo  rube rumwe ku rwego rw’Akarere.”

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko mu minsi ishize Umuryango wa Nyagatare wabandikiye usaba ko ushaka kuvana iyo mibiri mu mva rusange igashyingurwa mu rwibutso rw’iNyanza ya Kicukiro, akavuga ko ari uburenganzira bwawo kuwujyana aho bifuza.
Ati “Jenoside ihagarikwa bamwe bashyinguraga ababo mu matongo no mu ngo ubu iyo basabye ko ijyanwa mu rwibutso barabyemererwa.”
Mugabo yavuze ko kuba hari abashyinguye muri ubu buryo, atari umwihariko wa Muhanga ko hari n’ahandi bimeze gutyo.
Cyakora avuga ko gahunda Leta ifite ari uko mu Karere habaho urwibutso rwa Jenoside rumwe kugira  ngo rubashe kwitabwaho mu buryo bwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buteganya gukora inyigo yo kwagura urwibutso rwa Jenoside ruherereye iKabgayi, ingano y’amafaranga yo kurwongera igashyirwa mu ngengo y’Imali y’umwaka utaha igiye gutangira.
Byari agahinda kh Muryango wa Nyagatare kongera kubona imibiri y’ababo
Iyo mibiri 2 yari ishyinguye mu mva rusange yo mu Mujyi wa Muhanga.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga