Umuryango w’umusirikare wa Congo warasiwe mu Rwanda urasaba ubufasha

Umuryango w’umusirikare wa FARDC uheruka kurasirwa kuri Petite Barrière i Gisenyi ubwo yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda arasa inzego z’umutekano n’abasivili, uri gusaba ubufasha kugira ngo ubashe kubona ikiwutunga.

Kingombe Mokili Munyololo umusirikare wa FARDC warashwe na Polisi y’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuwa 17 Kamena 2022 nibwo umusirikare wa FARDC, Sergent Mokili Kingombe Munyololo yarashwe na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kwinjira arasa urufaya rw’amasasu ku butaka bw’u Rwanda ndetse agakomeretsa Abapolisi babiri b’u Rwanda.

Uyu musirikare wa FARDC yinjiye arasa mu Rwanda ngo mu rwego rwo guhorera inshuti ze  “ziciwe ku rugamba n’umutwe wa M23 wegekwa k’u Rwanda.”

Mu myambaro ya Sergent Mokili Kingombe yasanzwemo urumogi rwinshi bikekwa ko “yabanje gutumagura” ndetse abamubonye yerekeza ku mupaka bavuga ko yari “yasinze yigamba ko agiye gufata u Rwanda.”

Ubwo umurambo wa Sergent Mokili Kingombe wasubizwaga i Goma muri Congo yafashwe nk’intwari, akorerwa akarasisi ka Gisirikare, abaturage baririmba ko ari “Intwali ihangaye u Rwanda rutifuriza Congo amahoro.”

Hirya no hino muri RD Congo uyu musirikare yasingijwe nk’intwari y’igihugu, bamwe mu bategetsi ba Congo bagaragaje ko “Igisirikare cyabo cyafungura umuriro ku gahugu gato kajujubije Congo.”

Sergent Mokili Kingombe Munyololo yavutse kuwa 07 Nzeri 1985 akomoka ahitwa Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abo mu muryango we bari gusaba abagiraneza gufasha umuryango w’uyu “wiswe intwari kubera ubushotoranyi ku gihugu kibanyi cy’u Rwanda.”

Sergent Mokili umuryango we uvuga ko kuva aho apfiriye babayeho mu buzima butoroshye, basaba inkunga ku bagiraneza.

- Advertisement -

Basaba ko bafashwa nk’uko bari bijeje ubufasha Sergent Mokili ubwo yishoraga muri kiriya gikorwa.

Hari amakuru aturuka muri zimwe mu nshuti za nyakwigendera avuga ko mbere y’uko Sergent Mokili akora kiriya gikorwa hari bamwe mu basirikare bakuru bari bamwijeje ko “bazafasha umuryango we mu gihe yarasirwa muri kiriya gikorwa cy’ubwihebe.”

Sergent Mokili Kingombe Munyololo yasize ku Isi umupfakazi n’abana batandatu.

Umuryango washyizeho numero ya Mobile Money na Konti ya Banki kugira ngo ukusanye amafaranga akenewe kugirango abana ba Mokili bajye mu ishuri kandi babone ibyo kurya kuko babayeho mu buzima bushaririye.

Umuryango wa Sergent Mokili uri gusaba ubufasha abagiraneza

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW