Kuri uyu wa Kabiri nibwo Umwami Philippe yageze i Kinshasa, ni rwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi agirira muri iki gihugu cyahoze gikolonijwe n’Ububiligi, azasura ibice birimo n’ibyegereye umupaka w’u Rwanda.
Umwami n’Umugabekazi, Mathilde n’ababaherekeje bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga, N’Djili, bakirwa na Perezida wa Congo, Antoine Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru.
Abakoresha Twitter y’Umwami w’Ububiligi batangaje ko atangira uruzinduko rw’iminsi 6 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umwami azasura Kinshasa, Lubumbashi ndetse na Bukavu, Umujyi wo muri Kivu y’Epfo uri ku rubibi rw’u Rwanda ukaba uturanye cyane na Rusizi.
Umwami Philippe ni rwo ruzinduko rwa mbere agiriye muri Congo kuva muri 2010, ubwo Se Albert II, yasuraga kiriya gihugu atararekura ingoma.
Mbere Umwami Philippe yateguraga gusura Congo Kinshasa ariko urugendo rugasubikwa. Muri 2020 uruzinduko rwe muri Congo ntirwabaye kubera kwaduka kw’icyorezo cya Covid-19 naho mu ntangiriro z’uyu mwaka Intambara yo muri Ukraine yatejwe n’Uburusiya yabaye impamvu.
Muri gahunda ye, Umwami Philippe i Kinshasa ku wa Gatatu azasura ingoro ndangamurage, ndetse azageza ijambo ku Nteko ishinga Amategeko.
Nyuma azasura umujyi wa Lubumbashi uri muri Katanga ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye, ku wa Gatanu akazaganira n’abanyeshuri ba Kaminuza.
Ku Cyumweru azasura Bukavu, umujyi wo mu Burasirazuba bwa Congo. Umwami azasura ivuriro rya Dr Denis Mukwege, wahawe Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel, mu 2018 kubera ibikorwa bye mu gufasha no kwita ku bagore bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina.
- Advertisement -
Ububiligi na Congo bifatanya mu bice bitandukanye by’ubuzima, uburezi, kubungabunga amashyamba n’ibindi. Ni igihugu cya kane mu bitera inkunga Congo nyuma ya Leta zunze Ubumwe za America, Ubwongereza n’Ubudage.
Umwami Philippe yimye ingoma tariki 21 Nyakanga, 2013 ubwo Se, Albert II yatangazaga ko arekuye ingoma kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.
UMUSEKE.RW