Uzitwaza umuhoro cyangwa inkoni agiye mu kabari, nyirako azahanwa – Icyo Gitifu abivugaho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musanze bwatangaje ibihano by’amande azajya acibwa umuntu wese ucuruza akabari wemerera abakiriya kwinjirana umuhoro, cyangwa inkoni mu kabari kuko ngo bikurura urugomo rukomerekeramo abantu.

Ibiro by’Akarere ka Musanze

Aya mabwiriza yasohotse mu itangazo ryo ku wa 31 Gicurasi 2022 ryasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Tuyisenge Vedaste, aho rivuga ko nta muntu wemerewe kugendana inkoni cyangwa umuhoro, gusa ngo by’umwihariko akabari kazajya gasangwamo umukiriya ufite inkoni nyirako azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi (Frw 10, 000) mu gihe basanzemo ufite umuhoro nyiri akabari nabwo azacibwa amande y’ibihumbi bitanu (Frw 5000).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze Tuyisenge Vedaste avuga ko iri tangazo risohotse nyuma y’uko hakunze kugaragara ibibazo byo gukubita no gukomeretsa mu tubari hakoreshejwe ibi bikoresho, baba baje mu tubari bitwaje, avuga ko ibihano nk’ibi bizatuma urugomo rugabanuka.

Aganira n’UMUSEKE yagize ati “Nibyo koko iri tangazo risohotse nyuma y’uko twagiye twakira ibirego by’urugomo rukorerwa mu tubari, aho usanga umukiriya yinjiranye umuhoro, cyangwa inkoni yamara gufata ku gacupa wenda hari ibyo yapfaga n’uwo basangiraga akaba aramutemye, cyangwa akamukubita ya nkoni akamukomeretsa, sinavuga ngo mu mibare urwo rugomo rwakorewe abangana gutya ariko bari bamaze kuba benshi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuva aya mabwiriza yasohoka ngo nta we urahabwa ibi bihano, ariko ashimangira ko bizashyirwa mu bikorwa aho batazayubahiriza.

Ati “Amabwiriza avuga ko umukiriya uzajya asangwa mu kabari afite inkoni nyiri akabari azajya ahanishwa gutanga amande y’ibihumbi 10Frw, naho uwo basanganye umuhoro nabwo nyiri akabari ahanishwe amande y’ibihumbi bitanu (5000 Frw). Nta wari wahabwa ibi bihano kuva byashyirwaho, ariko aho tuzabisanga amabwiriza azubahirizwa, kugira ngo urugomo rukorwa muri ubu buryo rugabanuke, usibye no muri iri tangazo no mu nama duhuriramo n’abaturage turabivuga.”

Umwe mu bacuruza utubari duciriritse avuga ko aya mabwiriza hari bamwe batarayamenya, gusa na we ashyigikira ko yakubahirizwa, agasaba ubuyobozi ko n’umuturage yagira igihano gito agenerwa kugira ngo batazajya babaca mu rihumye bakinjirana ibi bikoresho bitwaje ko bo badahanwa.

Yagize ati “Ntabwo babeshya habagaho urugomo ugasanga umuntu amaze gusinda atema undi ari amuhoro yagendanaga wenda avuye mu murima, ubwo hashyizweho ibihano tugiye kujya tubyitondera, umukiriya arebe aho asiga inkoni ye cyangwa umuhoro, ariko na bo bakwiye gushyirirwaho igihano gito kuko bazajya bayihisha bakaduca mu rihumye bitwaje ko bo badahanwa, byadufasha kurushaho gufatanya kubirwanya.”

- Advertisement -

Kugeza ubu nta bacuruza utubati barahanishwa ibi bihano ubwo twandikaga inkuru, gusa ubuyobozi bw’Umurenge bwo bwatangaje ko aho aya mabwiriza atazubahirizwa ibihano bizatangwa nk’uko babimenyeshejwe.

 

Nyirandikubwimana Janviere