Visha Keiz yasohoye indirimbo yavugishije benshi -VIDEO

Umuhanzikazi Visha Keiz yashyize hanze indirimbo yise Fata Hasi yasakurishije benshi mbere y’uko ijya hanze bitewe n’ifoto yakoresheje ayamamaza.

Umuhanzikazi Visha Keiz yasohoye indirimbo yavugishije benshi itarajya hanze

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Iyzo Pro naho amashusho akorwa na Berry Films & Li.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo yo gushimisha umukunzi haba mu marangamutima no mu mashuka.

Ubwo Uwayezu Sylvie uzwi nka Visha Keiz yateguzaga abantu ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoresheje ifoto “asa n’uwambaye ubusa.”

Ababonye iyi foto ku mbuga nkoranyambaga barayamaganye, hari n’abagaragaje ko ngo “Hagiye gushya bya nyabyo.”

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena 2022, amashusho nyir’izina yagiye hanze.

Mu mashusho y’indirimbo nyir’izina hagaragaramo ibirenze ifoto yamamaje isohoka ry’indirimbo, hari aho umukobwa azunguza ikibuno Visha ariko agikomangaho.

Hari aho aririmba agira ati “Fata umwana ufite ikofi, Visha mfite ikofi, ko nagukunze zamani urabizi ndi umwari,…, Baby gumamo, fata hasi,..”

Visha Keiz yabwiye UMUSEKE ko ari indirimbo nziza y’urukundo ibyinitse yizetezeho gushimisha abantu batandukanye.

Yagize ati “Ni indirimbo nziza abantu bari bategereje kandi nizeye ko izashimisha buri umwe.”

- Advertisement -

Visha Keiz yatangaje ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo n’ubwo binaba no ku bandi bakobwa bagenzi be.

Usibye indirimbo nshya “Fata Hasi”, Visha Keiz afite indirimbo zagiye zikundwa zirimo nka Kunkyunyanga, My Way, Addicted, Sinzaguhinduka, Never Giver give up n’izindi.

Reba amashusho y’indirimbo Fata Hasi ya Visha Keiz

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW