Volleyball: REG na APR zahize izindi mu irushanwa ryo Kwibuka – AMAFOTO

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu 4, risozwa ku Cyumweru tariki 5 Kamena. Ryakiniwe mu turere twa Huye na Gisagara mu Intara y’Amajyepfo.

Umukino wa REG VC na Gisagara VC wari ku rwego rwo hejuru

Ni irushanwa ngarukamwaka, ryari ryitabiriwe n’amakipe 12 mu bagabo n’icyenda mu bagore.

Abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball, FRVB, Ngarambe Rafaël n’abandi, barebye iri rushanwa.

Nyuma yo kubanza guca mu mikino yo gukuranamo ari na ko habarwa amanota, Ikipe ya Rwanda Energy Group (REG VC) na Gisagara Volleyball Club ni zo zahuriye ku mukino wa nyuma mu bagabo, mu gihe bagore, APR WVC na RRA WVC ari zo zahuriye ku mukino wa nyuma.

Mu mukino wahuje Gisagara VC na REG VC, wari uw’ishyiraniro kuko wahuzaga amakipe asanzwe anahanganye muri shampiyona kandi anakomeye.

Gisagara VC yabanje gushyiramo amaseti 2-0, ariko REG VC iva inyuma itsinda amaseti 3-2, yegukana igikombe gutyo.

Umukino wahuje amakipe y’abagore, na wo wari ukomeye, cyane ko nazo ari ikipe ziyoboye izindi mu Cyiciro cy’abagore mu Rwanda.

Ikipe ya APR WVC inafite abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu, yatsinze RRA WVC amaseti 3-2 mu buryo bugoranye.

Umutoza mukuru wa Gisagara VC, Nyirimana Fidèle, yavuze ko ikipe ye yazize umunaniro n’uburwayi bwa bamwe mu bakinnyi be.

- Advertisement -

Umutoza mukuru wa REG VC, Marshall, yavuze ko afite ikipe ikomeye ari yo mpamvu yaturutse inyuma yatsinzwe amaseti 2-0 ariko ikegukana igikombe.

Florien utoza APR WVC, yavuze ko ari ibyishimo gusa kuba ikipe atoza yegukanye igikombe cyo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994, ari ikintu gikomeye ku muryango mugari wa APR.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafaël, yishimiye uko umwaka w’imikino wagenze, anishimira ko urwego rwa Volleyball rwazamutse kandi abarebye imikino y’iri rushanwa bose baryohewe.

Ikipe yegukanye muri buri cyiciro, yahawe igikombe n’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe. Ikipe ya Kabiri muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 600 Frw, mu gihe iya Gatatu muri buri cyiciro yahembwe ibihumbi 400 Frw.

Uko amakipe yakurikiranye:

Abagore:

1. APR VC
2. RRA VC
3. UVC

Abagabo:

1. REG VC
2. Gisagara
3. APR VC

Ababonye ibihembo ku giti cyabo mu bagore:

Best Server: Bayija Yvonne (APR VC)
Best Receiver: Munezero Valentine (APR VC)
Best Setter: Akimanazinye Ernestine (RRA VC)
Best Blocker: Uwiringiyimana Albertine (APR VC)
Best Attacker: Yankurije Françoise (APR VC)
Best Libero: Uzamukunda Fillette (RRA VC)
MVP: Nzamukosha Olive (RRA VC)

Ababonye ibihembo ku giti cyabo mu bagabo:

Best Server: Muvara Ronald (Gisagara VC)
Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara VC)
Best Setter: Mahoro Yvan (REG VC)
Best Blocker: Mbonigaba Vincent (APR VC)
Best Attacker: Okello Daudi (REG VC)
Best Libero : Rwigema Simon (REG VC)
MVP:Okello Daudi (REG VC)

Umwaka ushize mu bagabo iri rushanwa ryari ryegukanywe na Gisagara VC, mu gihe mu bagore ryegukanywe na RRA WVC.

PS wa Minisports, Shema Maboko Didier yashimiye buri kipe yitabiriye
Abayobozi batandukanye bakurikiranye iri rushanwa kugeza rirangiye
APR WVC yahigitse RRA WVC
REG VC yigaranzuye Gisagara VC
APR WVC yasazwe n’ibyishimo
Umukino wahuje APR WVC na RRA WVC ntabwo wari woroshye
Umukino wa nyuma wo warimo guhangana gukomeye
Igikombe kiraryoha
Byari ibyishimo ku bafana ba REG VC

Mahoro Yvan ni umwe mu beza REG VC igenderaho

Abitwaye neza babishimiwe
Munezero Valentine ni umwe mu beza APR WVC ifite

UMUSEKE.RW