Ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga, ni bwo hamenyekanye inkuru mbi yavugaga ko Nyirahakuzimana Julienne yitabye Imana, nyamara urupfu rwe rwaratunguranye kuko nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe, yari yatangiye koroherwa ndetse yagaruye imbaraga.
Bucyeye ku wa Kabiri tariki 12 Nyakanga, uyu mubyeyi w’imyaka 58, yashyinguwe mu irimbi rya Nyamirambo nyuma kubanza gusezererwaho aho yari atuye, akabanza no kujya gusengerwa muri Paruwasi ya Kalori Lwanga i Nyamirambo.
Nyirahakuzimana usize abane bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, abaturanyi be bahamya ko yari umubyeyi wabaniye neza buri umwe yaba umukuru cyangwa umuto kandi wiyoroshyaga cyane imbere ya bose.
Muri aba bakobwa batatu yasize, harimo uwitwa Kayitesi Alodie ukinira AS Kigali WFC. Uyu ni umwe mu bana be bazwiho kubanira neza cyane inshuti ze n’abavandimwe.
Mu baherekeje uyu Nyakwigendera, harimo ikipe yose ya AS Kigali WFC [abakinnyi, abatoza, abaganga, abashinzwe ibikoresho], harimo izindi nshuti z’uyu muryango zirimo abatoza b’andi makipe na bamwe mu bakinnyi b’andi makipe.
UMUSEKE.RW