Basketball: Imbere ya Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwatsinzwe na Sudan y’Epfo

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo yatsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63 mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball 2023 mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yitabiriye umukino wa Mbere

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga 2022.

Umukuru w’Igihugu yarebye uyu mukino ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mugwiza Desiré.

U Rwanda rwatangiye umukino neza ruri imbere rugira amanota atanu kuri abiri ya Sudani y’Epfo.

Sudani y’Epfo iyoboye iri tsinda yarwigaranzuye ndetse agace ka mbere kasojwe ifite amanota 22 kuri 13 y’u Rwanda.
Umutoza w’u Rwanda, Cheikh Sarr, yakoze impinduka mu bakinnyi yabanje mu kibuga akoresha aba kabiri ndetse bagerageza gukuramo ikinyuranyo.

Igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye Ikipe ya Sudani y’Epfo iri imbere ku manota 42 kuri 25 y’u Rwanda.

Agace ka Gatatu katangiye u Rwanda rugerageza kugaruka mu mukino.

Ubwugarizi bwarwo bw’abarimo Gray bwatumye ikinyuranyo kigabanuka kigera ku manota arindwi mbere y’iminota ibiri ngo agace ka gatatu karangire.

U Rwanda rwatangiye kugaruka mu mukino ndetse habura iminota 10 ngo umukino urangire, Sudani y’Epfo yari ifite amanota 52 kuri 48 yarwo.

- Advertisement -

Agace ka Kane katangiye u Rwanda rukomeza kuzamuka mu manota rugera kuri 51 kuri 52 ya Sudani y’Epfo.

Abakinnyi bo muri Sudani y’Epfo bahise bashyiramo ikinyuranyo kinini kuko mu minota itanu y’agace ka kane batsinze amanota 14 u Rwanda ntaryo rurongera kwinjiza.

Umukino warangiye Sudani y’Epfo itsinze u Rwanda amanota 73 kuri 63.

Kendall Gray ni umwe mu bafashije cyane ikipe y’u Rwanda kuko ari mu bagize amanota meza mu gihe Alex Mpoyo yatsinze amanota 15 ku ruhande rw’u Rwanda naho Bul Kuol atsindira Sudani y’Epfo amanota 16 na mugenzi we Kuany Ngor Kuany.

Undi wigaragaje ku ruhande rw’u Rwanda ni William Robeyns na Kenny Gasana kuko banyuzagamo bagakora ikinyuranyo.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu Itsinda rya Kabiri [B], irihuriyemo na Sudani y’Epfo, Tunisie na Cameroun.

Muri iri tsinda, undi mukino urahuza Cameroun na Tunisie.

U Rwanda ruzongera gusubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Nyakanga rukina na Cameroun mbere yo gusoreza kuri Tunisie ku Cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022.

Imikino ya mbere muri uru rugendo yabereye mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal mu Ugushyingo 2021. U Rwanda rwasoje nta mukino rutsinze.

Sudani y’Epfo yasoje ari iya mbere n’amanota atandatu, Tunisie ya kabiri n’amanota atanu, Cameroun ifite amanota ane mu gihe u Rwanda rwacyuye amanota atatu.

Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Sudani y’Epfo amanota 68-56, itsindwa na Tunisie amanota 65-51 na Cameroun iyisubira iyitsinda ku manota 57-45.

Kugira ngo u Rwanda ruzinjire mu bihugu 12 bizajya mu ijonjora ry’amatsinda abiri, rurasabwa nibura kuva ku mwanya wa nyuma ruriho mu itsinda B. Ni ukuvuga kwitwara neza mu mikino izabera muri Kigali.

Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Basketball izabera mu Buyapani, Indonesie na Philippines kuva tariki 25 Kanama kugeza ku wa 10 Nzeri 2023.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ntasiba gushyigikira Siporo
Perezida wa Ferwaba (uri ibumoso), Mugwiza Désire ubwo yaganiraga na Perezida Paul Kagame

 

Minisitiri wa Siporo (uri iburyo) Munyangaju Aurore Mimosa ubwo yaganiraga n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame
Kuany Ngor Kuany yagoye cyane u Rwanda
Kenny Gasana ntako atagize
Abasore b’u Rwanda batanze ibyabo byose ariko iyo bakinaga yari nziza
U Rwanda rwabanje kuyobora ariko rurawutakaza
Sudan y’Epfo yatanze akazi gakomeye ku Rwanda
Abanyamakuru bari baje gukurikirana uyu mukino
Mugabe Arstide yasezeweho ku mugaragaro nyuma y’imyaka 11 akinira ikipe y’Igihugu

UMUSEKE.RW