Blinken ugiye guhosha umwuka mubi hagati y’uRwanda na Congo ni muntu ki?

Minisitiri wUbubanyi n’amahanga wa Amerika Anton J Blinken byitezwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama azagirira uruzinduko mu bihugu birimo uRwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Anton J.Blinken Minisitiri wUbubanyi n’amahanga wa Amerika

Uyu mutegetsi bimwe mu byo yitezweho harimo guhosha umwuka mubi uri hagati y’ubihugu bituranyi, bihurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse binasangiye amateka y’ubukoroni ariko kuri ubu bikaba bidahuza.

Ikinyamakuru The Africa Report gitangaza ko kimwe mu bizanye uyu mugabo ari ukureba uburyo ibihugu byombi byakongera kubana nk’inshuti.

Ni umwuka bivugwa ko watangiye ubwo igisirikare cya Leta ya Congo cyakubitwaga inshuro na M23  mu duce cyagenzuraga turimo Bunagana muri Teritwari ya Rutchuro.

FARDC ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, icyo gihe yanze kwemera ko ariyo yonyine ahubwo ko uRwanda  ruri inyuma yabyo.

Kuva icyo gihe ibihugu byombi byabaye abanzi  ndetse yiyemeza gusesa amasezerano yose ifitanye n’uRwanda.

Uyu mu Diplomate wo ku rwego rwo hejuru azaganira na Congo ku kibazo cya M23 gikomeje guhangayikisha Congo, ibijyanye n’amatora ndetse n’amasezerano ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Anton J.Blinken ni muntu ki ?

Anton Blinken yavutse muri Mata  1962, mu mujyi wa New York, ku babyeyi bafite inkomoko mu bayahudi.Akiri muto, nyina umubyara Judith Pisar yaje gutandukana na Se Donald Blinken , bahita bimukira  mu Bufaransa ari naho yaje kuvukira. Nyina yongeye gushakana na Samuel Pisar, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abayahudi, waje no kwitaba Imana mu 2015 azize indwara y’umusonga.

- Advertisement -

Antony J Blinken ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika  wa 71. Yashyizwe kuri uwo mwanya na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuwa 26   muri Mutarama 2021 ndetse arahirira uwo mwanya umunsi umwe na Visi Perezida wa Amerika, Kamara Harris.

Blinken yanabaye mu butegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Amerika, Baraka Obama, akora nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije  muri 2015-2017 mbere y’uko agirwa umujyanama Mukuru wungirije  mu by’umutekano wa Obama.

Blinken w’imyaka 60 afite kandi aho ahuriye n’itangazamakuru nubwo mu bihe bitandukanye yagaragaye mu nzego z’umutekano.

Atari muri guverinoma yakoze mu rwego rw’abikorera n’imiryango itari iya Leta  ndetse no mu itangazamakuru.

Atarahabwa akazi muri leta, yabaye umunyamakuru w’ikinyamakuru cyandika cyitwa New Republic magazine ndetse agira ikinyamakuru cye cyitwa Ally Versus Ally: cyibandaga  muri America ,Uburayi  mu 1987.

Anthon Blinken yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Bufaransa aho yanakuye impamyabumenyi yo ku rwego rwo hejuru (French Baccalauret). Amashuri ya Kaminuza yayize muri Koleji  ya Havard na Colombia mu bijyanye n’amategko.

We ndetse n’umugore we Evan Ryan bafitanye abana babiri badatangazwa amazina ku bwo kubarindira umutekano.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW