Dr. Rutunga yasabye kurenganurwa “ngo nta bikoresho byo kwica Abatutsi yatanze”

Dr. Rutunga Venant wahoze ayobora muri ISAR Rubona kuri uyu 18 Nyakanga, 2022 yakomeje kwiregura mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Dr Rutunga ashinjwa kugira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye mu kigo yayoboraga

Ubushinjacyaha bumurega ibyaha 3; icya Jenoside, icy’Ubufatanyacyaha muri jenoside no Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Aregwa ko yagize uruhare mu iyicwa by’Abatutsi bakoraga muri ISAR Rubona barimo uwitwaga Kalisa Epaphrodite, Sebahutu Andre n’abandi, hakiyongeraho Abatutsi bari bahungiye mu nkambi ya Gakera yari muri ISAR Rubona.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr.Rutunga yagiye kwaka abajandarume Perefe Slyain wa Butare ngo baze kwica Abatutsi, Ubushinjacyaha Kandi bukomeza buvuga ko Dr.Rutunga yafatanyije n’abajandarume mu kwica abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona agatanga ibikoresho abiha Interahamwe, byifashijwe mu kwica abatutsi.

Dr Rutunga woherejwe n’Ubuholandi aho yari yarahahungiye yireguye avuga ko yagiye kwaka Abajandarume ngo baze kurinda ikigo cya Leta kuko hari ibitero by’Interahamwe byari byaje muri ISAR Rubona na we yihutira kujya gutabaza Leta kugira ngo itabare abaturage bayo kuko n’ikigo cyari icya Leta.

Uyu mugabo w’imyaka 73 yakomeje avuga ko ibyo yakoze byo kujya kwaka Perefe abajandarume byari bikurije amategeko.

Yakomeje ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko atari we watangaga ibikoresho ahubwo ko byatangwaga n’abakora isuku ndetse n’abagapita, akongeraho ko nta Mututsi n’umwe yicishije kandi na we yari yugarijwe kuko inzu yabagamo yasenywe ikanasahurwa n’Interahamwe agasaba Urukiko kumurenganura.

Abamwunganira barimo Me Ntazika Nehemia baravuga ko umukiliya wabo nta ruhare ruziguye yaba yaragize mu iyicwa ry’Abatutsi bari muri ISAR Rubona.

Nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa ku wa 19 Nzeri, 2022.

- Advertisement -
Rutunga yoherejwe mu Rwanda avuye mu Buholandi

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW