EXCLUSIVE: Ku marozi avugwa mu mupira w’amaguru, Perezida wa As Kigali afite uko abibona

Mu kiganiro cy’umwihariko Perezida wa As Kigali Shema Fabrice yagiranye na UMUSEKE yavuze icyo atekereza ku marozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko mu ikipe ayobora yasabye ko bicika burundu.

Shema Fabrice uyoboye As Kigali yanatwaye ibikombe bitatu

Shema Fabrice w’imyaka 44 y’amavuko amaze imyaka 3 ayobora iyi kipe y’abanyamujyi, mu kiganiro cyihariye yagiranye na UMUSEKE mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko we by’umwihariko n’ubwo amaze igihe yumva inkuru z’ikoreshwa ry’amarozi, we abona ntacyo yahindura ku musaruro uva mu mikino

Muri iyi kipe, asobanura ko yigeze kwihanangiriza abakinnyi bayo ndetse n’abatoza, ababuza kuyakoresha no kubigerageza, kuko n’ubundi ngo ntacyo byabafasha.

Yagize ati: “Njyewe ubwanjye simbyemera ariko kuba narabyumvise byo narabyumvise.”

Ku mukino wa kabiri akiyobora As Kigali, Shema ngo yegereye abakinnyi bose n’abatoza, arabicaza abihanangiriza kuba bajya mu byo kurogesha, dore ko ngo bitwara n’amafaranga…

Shema yavuze kuri Rugwiro wavuzweho biriya akiri muri Rayon. Mu Ukuboza 2019 Rugwiro Herve ukinira As Kigali ubu, ubwo yari umukinnyi wa Rayon Sports yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu acyekwaho gukora no gukoresha impapuro mpimbano akambuka umupaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, icyo gihe byavuzwe ko yari yagiye i Goma gushaka umupfumu wari gufasha Rayon Sports gutsinda APR FC.

Yagize ati: “Arabizi na we, iwacu ntababikora, iwacu ni ikintu twaciye burundu. Umuntu atsinda kuko yakoze, atsinda kuko yashyizemo ‘détermination’ (ubushake), atsinda kuko yashyizemo discipline (ikinyabupfura).”

Shema abona abakinnyi n’abatoza badakwiye gushukwa n’umuntu uwo ari we wese, akabasaba amafaranga abizeza intsinzi.

Ngo mu gihe imbaraga z’amarozi zaba zikora, amakipe y’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika aba yegukana irushanwa ry’igikombe cy’Isi mu gihe cyose riba ryabaye.

- Advertisement -

Ati: “Kuko bibaho, Afurika iba itwara igikombe cy’Isi buri myaka ine.”

Ariko ngo amarozi yo muri Afurika ntacyo yafashije aya makipe, kuko n’iyagerageje kugera kure ari Ghana na Senegal zageze muri kimwe cya kane cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Amakipe ya A.S Kigali yitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize, kuko iy’abagabo yatwaye igikombe cy’amahoro, iy’abagore itwara icya shampiyona n’icy’amahoro.

Mu gihe Shema amaze ayobora A.S Kigali y’abagabo, imaze gutwara ibikombe bitatu: icy’amahoro cya 2019 na 2022 na Super Cup cya 2019.

Abona ko intwaro yatumye bagera kuri iyi ntsinzi ari umurava n’ikinyabupfura; bizira amarozi.

Muri Shampiyona y’u Rwanda hakunze kumvikanamo amarozi aba avugwa ko hari bamwe mu bakinnyi batawuhamya batabanje kujya gushaka abaganga bari bubabwire ko batsinda ibitego, ibyo bigatwara ikiguzi umukinnyi, ndetse hari n’abo byavuzwe ko baroga bagenzi babo.

As Kigali iherutse gutwara APR FC igikombe cy’Amahoro

 

Perezida wa A.S Kigali avuga iki ku bibazo bivugwa muri FERWAFA?

Mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda haravugwa ibibazo hagati ya Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino, FERWAFA.

Ni nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry ahagaritswe by’agateganyo, agasubizwa mu nshingano mu gihe agikurikiranwe n’urwego rw’Ubugenzacyaha ku byerekeye amakosa avugwa yakoze.

Hari  amakuru avugwa ko Muhire yasubijwe mu nshingano hashingiwe ku ibwiriza rya Minisiteri ya Siporo, ariko Umuyobozi wa FERWAFA ntiyabyishimiye, ndetse bivugwa ko byaba byaratumye ashaka kwegura.

Abajijwe niba hari ingaruka abona byagira kuri A.S Kigali nk’ikipe izahagararira igihugu mu irushanwa nyafurika rya CAF Confederations Cup, Shema yasubije ko ntazo kuko ingengo y’imari yayo idaturuka muri FERWAFA.

Shema abajijwe niba nta ngaruka byagira mu gihe Umuyobozi wa FERWAFA yaba yeguye, yasubije ko abona uru rwego rudashingiye ku muntu ku giti cye ku buryo rwahungabana. Ariko ngo aramwifuriza kuguma mu nshingano, abanda bakamufasha akazi.

Shampiyona y’umupira w’amaguru uyu mwaka yegukanywe na APR FC – As Kigali yegukana igikombe cy’amahoro.

Umukinnyi wa As Kigali wese ngo abwirwa ko adakwiye kwizera amarozi

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW