Ferdinand Rutikanga watangije iteramakofe mu Rwanda yatabarutse

Umuteramakofe w’icyamamare cyane mu Rwanda Ferdinad Rutikanga akaba ari we watangije umukino w’iteramakofi mu rw’imisozi igihumbi, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022.

Umunyabigwi Ferdind Rutikanga yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, hasakaye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga, yazize uburwayi.

Usibye mu mukino w’iteramakofe, Rutikanga yamamaye mu biganiro cyane kuri Radiyo y’Igihugu mu kiganiro cyitwa Kubaza Bitera Kumenya, aho yakunze kumvikana abaza ndetse anatanga ibitekerezo.

Rutikanga avuga ko yatangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda mu 1972. Yatangiriye uyu mukino muyahoze ari Zaire.

Kuwa 24 Kanama 2018 ku myaka 60 y’amavuko nibwo yasezeye ku mukino w’iteramakofe mu mukino wamuhuje n’impanga ye Ndagijimana Silvain bakinanaga.

Uyu mugabo azwi cyane mu rwenya mu biganiro bye aho akenshi mbere yo kugira icyo avuga yibutsaga abantu ko ariwe watangije umukino w’iteramakofi mu Rwanda.

Mu kwishongora kwinshi cyane Rutikanga yakundaga kuvuga ko yakubitaga amakofi ya gatarina apima ibiro binini !

Rutikanga yakundaga kwivuga ibigwi ko yigeze kugarika “Umutanzaniya mu bizwi nka knock out” mu gutebya cyane ati “Namukubise ingumi bansaka i Nyundo” aho hari i Bukoba muri Tanzaniya.

Yibukirwa ku mukino w’agatangaza wabereye kuri Stade Umuganda ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana aho yagaritse Umuzayirwa kuri Round ya mbere akamuca ururimi.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2018, Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko ubwo yacaka ururimi uwo muzayirwa, Abagoyi bamusengereye inzoga ya Butunda banezerewe cyane.

Icyo gihe yagize ati “Nahise mutsinda bahita bamushyira ku buriri bamujyana kwa muganga, Croix Rouge ya Zaire niyo yari yambutse ivuye kuri Goma nibo bamuhetse, abantu bose barumirwa.”

Yakomeje agira ati “Abantu bose barumiwe ngo Umunyarwanda yishe Umuzayirwa, uwo mugabo yitwaga Kabange Shaka Bange, icyo gihe abanyamakuru bari kuri Radiyo Rwanda barimo nyakwigendera Viateur Kalinda na Shinani Kabendera bahise basakuza mu rubuga rw’imikino.”

Usibye gukinisha ibipfunsi, Rutikanga Ferdinand yakundaga gukoresha n’amaguru, ibi byari bimenyerewe ku gihangange Mohamedi Ali.

Rutikanga Ferdinand wabaye muri Club Inkuba Zesa yabaye kandi n’umusifuzi w’uyu mukino mu Rwanda.

Rutikanga mu mwaka wa 1970 yabaye Champion i Lubumbashi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yahoze yitwa Zaire.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW