Ferwafa igiye gusubizaho Academy

Mbere y’umwaka wa 2011, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryari rifite ikipe yari mu nshingano z’iri shyirahamwe.

Edmond Nkunsi yemeje ko mu bihe bya vuba hazagaruka Axademy ka Ferwafa

Iyi kipe yari igizwe n’abeza mu bakiri bato ariko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru. Abayitoranyije bifashishije amarushanwa atandukanye arimo Umurenge Kagame Cup n’amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye azwi nka Inter-scolaire.

Iyi kipe yabarizwagamo intoranywa z’abari bitwaye neza kurusha abandi, ndetse baza gutegurwa neza ariko ntihategurwa abazabasimbura mu gihe bazaba bigiye hejuru mu myaka. TV

Iyi kipe yahoze ari iya Ferwafa, yakomeje gutegurirwa kuzakina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique, igarutse ihindurirwa izina yitwa Isonga FC ndetse ishyirwa muri shampiyona y’icyiciro cya Mbere kuva ubwo.

Iyi kipe yakinnye imyaka ibiri gusa mu cyiciro cya Mbere igahita imanuka mu cyiciro cya Kabiri, yakomeje kujya ifasha abakinnyi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, bamara kwigaragaza bakajya mu makipe makuru arimo APR FC, Rayon Sports Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC n’izindi.

Iyi kipe byaje kurangira ivuye mu maboko ya Ferwafa, isigarana ubuyobozi bwayo bwagiye buhindagurika kugeza kuri Muramira Gregoire ucyitwa umuyobozi wayo kugeza ubu.

Aganira na B+ TV, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’umupira w’amaguru n’ibya tekinike muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, yemeje ko iri shyirahamwe rigiye kugarura ikipe izitwa iya Ferwafa.

Ati “Ubusanzwe nta shyirahamwe rikwiye kubaho ridafite ikipe imeze nk’igaburira izindi [Academy]. Nka Ferwafa turifuza kugarura Academy yahozeho nk’uko mbere byari bimeze. Gusa ni ibintu bigitegurwa neza ariko si cyera rwose.”

Uyu muyobozi yavuze ko hakiri ibiri gushyirwa ku murongo birimo gushaka ingengo y’imari izatunga iyi kipe n’uko igomba kuzabaho kugira ngo itange umusaruro izaba yitezweho.

- Advertisement -

Bamwe mu bakinnyi bamenyekaniye mu Isonga FC barimo Emery Bayisenge wari kapiteni wayo, Ndayishimiye Célestin, Farouk Saifi Ssentongo wamenyekanye nka Ruhinda Farouk, Ntaribi Steven, Sibomana Patrick [Papy], Nsabimana Eric Zidane, Muhire Kevin, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier n’abandi.

Isonga FC yabanje kuba Academy ya Ferwafa
Mu 2011 u Rwanda rwitabiriye Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 17 biciye mu ikipe yitwaga Academy ka Ferwafa

UMUSEKE.RW