Gasogi United yerekanye Ahmed Adel nk’umutoza mushya

Ni umuhango wabereye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, cyarimo perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles.

Ahmed Adel yagizwe umutoza mushya wa Gasogi United

Uyu mutoza ukomoka mu Misiri akazungirizwa na Bahaaeldin Ibrahim wasimbuye Mbarushimana Shaban uzungiriza Casa Mbungo muri AS Kigali. Aba batoza bombi bahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Undi mutoza uzafatanya n’aba barabu babiri, ni Maniraguha Claude utoza abanyezamu b’iyi kipe.

Ahmed Adel yageze mu Rwanda mu 2019 ubwo yari aje gutoza Musanze FC yamazemo amezi atandatu. Nyuma yo gutandukana nayo, yahise yerekeza muri Panthère Sportive du Ndé FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cameroun.

Mabrushimana Shaban azungiriza Casa Mbungo muri AS Kigali
Bahaaeldin Ibrahim niwe mwungiriza wa Adel

UMUSEKE.RW