Gen Sultan Makenga yagarutse mu ruhame ati “Aho ndi barahazi”- VIDEO

Umugaba Mukuru w’ingabo za M23, Gen Sultan Makenga wari warabitswe ko yishwe n’ibitero by’ingabo za Leta ya Congo yongeye kugaragara mu ruhame, avuga ko aho ari hazwi neza, ku buryo Leta ya Congo yubahirije amasezerano basinyanye yahita yishyikiriza ubutabera Mpuzamahanga akangishwa amanywa n’ijoro.

Gen Sultan Makenga avuga ko aho ari hazwi baza bakamufata bakamushyira ICC

Mu mpera z’ukwezi gushize ingabo za leta ya Congo zatangaje ko zarashe bikomeye Gen Sultan Makenga n’abandi basirikare bakuru ba M23 ngo “biciwe mu mirwano muri Teritwari ya Rutchuru.”

Gen Makenga, kenshi hagiye humvikana amakuru amubika kugira ngo umunsi M23 yatsinzwe atazigera akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga. Gusa kuri iyo  nshuro, yabitswe na FARDC bisamirwa hejuru n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo muri Congo na Mpuzamahanga.

Icyo gihe Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yanyomoje ayo makuru agaragaza“Ifoto ari kumwe na Gen Makenga yongeraho ko ariwe uzabohora Congo.”

Mu mashusho yafashwe kuwa 13 Nyakanga 2022 yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Gen Makenga ukomeje kurebesha ikijya ruguru ingabo za Congo, avuga ko atekanye kandi agishikamye ku ntego yo “guharanira ko basubizwa uburenganzira bambuwe mu gihugu cyabo.”

Makenga yeruye ko batazongera guhunga igihugu cyabo ko igihe ibyo barwanira bizaba byubahirijwe azishyikiriza ubutabera akangishwa na Leta ya Congo.

Ku byo yita ibikangisho bya Leta aho ivuga ko ahigishwa uruhindu n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’ibyaha by’intambara yavuze ko adatinya ubutabera, aho ari ngo harazwi baza bakamufata.

Yagize atiHari n’abankangisha ko ndimo gushakishwa. Ko aho ndi bahazi baje bakamfata.”

Yemeza ko atarwanira impamvu ze bwite ko “ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya.”

- Advertisement -

Gen Makenga yabaye umugaba mukuru wa M23 nyuma yaho abagiye bamubanziriza nka Gen Laurent Nkunda afatiwe agafungirwa mu Rwanda na Gen Bosco Ntaganda agafatwa agashyikirizwa urukiko mpuzamanga mpanabyaha ICC.

Reba Gen Sultan Makenga avuga ko aho ari hazwi kandi adatinya ubutabera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW