Gicumbi: Abahoze ari abarembetsi batumye Abaminisitiri kuri Perezida Kagame

Abahoze ari Abarembetsi mu Karere ka Gicumbi bakora ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu no kwinjiza ibiyobyabwenge mu buryo bwa magendu, batumye abamisitiri ku Mukuru w’Igihugu bamushimira ko yabakuye muri iyi mirimo mibi bakaba barangamiye iterambere.

Abahoze ari abarembetsi ubu biga imyuga abandi bahawe akazi

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2022 abahoze ari abarembetsi bohereje ubutumwa ku Mukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, bamushimira ko yabatekerejeho akabashakira imirimo ibateza imbere aho guhora bagenda amajoro bitwaje ibisongo n’imihoro ngo birwaneho mu gihe bahuye n’abashinzwe umutekano ubwo babaga binjiza ibitemewe mu gihugu.

Bimwe mu bikorwa by’ indashyikirwa bashima ko bagejejweho n’ubuyobozi bw’uRwanda, harimo gushakirwa imirimo ituma badakomeza kugenda bitwikiye ijoro bahangana n’inzego z’umutekano, barashima ko bahawe amashuri abigisha imyuga nko kudoda, gukanika,kubaka, gutunganya imisatsi n’inzara, kwiga amashanyarazi, guteka n’ibindi bituma badakomeza gusiragira mu mirimo itemewe hanze y’igihugu.

Abahoze ari Abarembetsi bagera ku 1673 bemeza ko basezeye uyu mwuga ugayitse bakoraga w’ubufutuzi no kwinjiza Kanyanga mu gihugu byakundaga kubajyana mu nkiko mu gihe bafashwe, abagera kuri 507 nibo bitabiriye amashuri y imyuga, abandi bahabwa imirimo yo gutunganya imihanda.

Mukanziriki Florence utuye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya, avuga ko n’ubwo umugabo we afunzwe azira kuba umurembetsi ruharwa, byamuhaye isomo kuko iyo bafungwa bose abana batari kurerwa n’ababyeyi babo.

Avuga ko umutware we nafungurwa azamuha impanuro zo kwitabira imirimo itunga umuryango wabo aho gufungwa ntibarere abana.

Agira ati “Njye nahoze nkora uburembetsi nkinjiza magendu, ariko kugenda n’ijoro nta mugisha ubamo, turashima umuyobozi w’igihugu ,abaminisitiri bamubwire ko imibereho yatangiye guhinduka kuko duhembwa n’Umurenge wa Rubaya, ubu twiyishyurira ubwisungane abana bakavuzwa, tubona isabune n’ibyo kurya dukeneye, ndetse twatangiye no kwishyira mu bimina bidufasha kwiteza imbere.”

Bashimira Perezida Kagame Paul wabafashije bakava mu bikorwa bibi byabahozaga imbere y’Ubutabera

Uwitwa Hategekimana Innocent nawe avuga ko iyo Umukuru w’igihugu atabazirikana bari bagiye gushira kuko hari abafatwaga bagafungirwa hanze y’igihugu mu gihe bafashwe n’inzego z’umutekano wa Uganda, byari ingume kubakurikirana muri kiriya gihugu.

Ati “Aba baminisitiri badusuye nibo bashobora kutugereza ubutumwa bwacu k’Umukuru w’igihugu, yarakoze cyane kuko yaratuzirikanye bikomeye, twari mu buzima bugoranye bwo guhangana n’inzego z’umutekano kandi bafite imbunda twe tukitwaza ibisongo kandi twahungabanyaga n’umutekano, kuri ubu twitabiriye imirimo yemewe kandi duhembwa amafaranga ibihumbi 2300 ku munsi, uwayakoresheje neza bimufasha kwiteza imbere”.

- Advertisement -

Abaminisitiri bakoze uruzinduko mu Mirenge yegereye umupaka wa Gatuna, harimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ndetse na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine bagamije kureba ibikorwa remezo byashyiriweho abatuturage, niba bikomeje kubateza imbere.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine mu butumwa yabageneye yagize ati “Ibikorwa mwagejejweho mufate ingamba zo kubifata neza, kandi ubufatanye bw’inzego zose burakenewe ngo bishyirwe mu ngiro, hazakurikiraho n’ibindi hagamijwe ko mugira imibereho myiza, ntimuzongere kwitwa abarembetsi ahubwo mube abadozi, abakanishi, abubatsi n’ibindi bikorwa mukora.”

Naho Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan nawe yashimangiye ko aba baturage bakomeje kuzirikanwa hagamijwe ko batera imbere.

Ati “Ibikorwa by’Akarere ka Gicumbi bikomeje guteza abaturage imbere, abaturage bahoze mu burembetsi n’ubufutuzi bigishijwe imyuga itandukanye, ndabashishikariza kubikorana umurava kandi kinyamwuga, mukomeze mudufashe gukangurira abandi umurimo kuko aribo bakozi b’ejo hazaza, ubutumwa mwatugejejeho tuzabugeza aho mwadutumye.”

Ibigo by’amashuri y’imyuga aherereye ku mupaka byubatswe mu Mirenge irindwi, ariyo, Cyumba, Kaniga, Shangasha, Rushaki, Manyagiro, Rubaya, iyi mirenge ikaba yanasuwe n’abandi bayobozi batandukanye ,nka Guverineri w’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, umuyobozi wa Polisi mu Majyaruguru ndetse n’abahagarariye Ingabo.

Usibye kuganiriza abaturage ,banabafashije gukora umuganda batunganya umuhanda uhuza Akagari ka Gihanga na Gishambashayo, ufite kilometero 5,3km uzabafasha guhahirana.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yabasabye kubungabunga ibikoresho n’ibikorwa remezo bahawe kuko n’abandi bazabyifashisha
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yabwiye Abarembetsi ko ubutumwa buzagezwa kuri Perezida
Abahoze ari abarembetsi bigira mu mashuri meza

EVENCE NGIRABATWARE / UMUSEKE.RW i Gicumbi