Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw

Muhanga: Urukiko  Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye igifungo cy’imyaka 5  uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge  wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu,  Rwiyemezamirimo Nshimiyimana  Jean de Dieu na mugenzi we Mushoza Cyrille.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

Ayinkamiye Béatrice  wari ushinzwe  Imali n’Ubutegetsi muri uwo Murenge, na  Niyonzima Jean René  bakatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na  bagenzi be Ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko itavuga ukuri.

Nyuma y’inshuro 5 uru rubanza rusubikwa, Urukiko Rwisumbuye rwa  Muhanga rwemeje ko abari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bakatirwa igifungo cy’imyaka 5 buri wese bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 25Frw kuri Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana  Jean de Dieu.

Urukiko  kandi  rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw kuri buri wese

Rwemeje ko Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo ahabwa igihano cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

Rwemeje ko Mugenzi Jean Marie Vianney  wari Umuyobozi  w’ishuri ribanza rya Mukinga ahabwa igifungo cy’imyaka 3 na miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney  bahabwa igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw.

Rwemeje ko Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga adahamwa n’icyaha cyo kumenyekanisha icyaha cy’ubugome akaba agizwe umwere kuri cyo cyaha.

- Advertisement -

Rwemeje ko Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza  umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.

Gitifu Kubwimana  Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe  mu kwezi kwa Nyakanga  2021.

Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.