Muhanga: Gitifu wa Nyamiyaga na bagenzi be 5 basabye kuburana bari hanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu  na bagenzi be 5 bareganwa ndetse n’abunganizi babo, basabye Urukiko ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga

Bavuga ko ingwate batanze zifite agaciro kari hejuru y’amafaranga bashinjwa kunyereza bityo ko Urukiko rukwiye kubiha agaciro.

Mu bujurire bwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, binyuze mu ikoranabuhanga,  Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be 5 n’ababunganira mu mategeko bavuze ko hari ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwirengagije kuko iyo rujya kubyitaho baba bararekuwe bakitabira iburanisha bavuye iwabo.

Bavuze ko ingwate batanze zifite agaciro ka Miliyoni 400Frw zirenga mu  gihe ayo bashinjwa kunyereza asaga miliyoni 20Frw.

Bavuze kandi ko n’igenzura ryabakorewe bataryemera, kuko ryakozwe bafunze, ndetse ko batigeze bahabwa umwanya wo kuryireguraho.

Nshimiyimana Jean de Dieu we yabwiye Urukiko ko usibye imitungo ya Miliyoni 59Frw, rwagombye kumugirira icyizere rushingiye  ku buhamya bwa Bahizi Emmanuel umuvandimwe we usanzwe ari Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi yatanze asaba ko arekurarwa akamubera ingwate nk’Umukozi wa Leta uzwi kandi uhembwa neza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha aba bagabo bashinjwa byo kunyereza umutungo wa Leta bikomeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igenzura ryakozwe ritakorewe Kampani zigenga, ahubwo ko zakorewe urwego rw’Umurenge ko batagomba kurishidikanyaho kuko ryemewe.

- Advertisement -

Bwavuze ko indi mpamvu Urukiko rugomba gushingiraho kugira ngo baburane bafunze, ari uko hari n’abatangabuhamya batangiye guhindura ibyo bari bavuze mbere, bagakeka ko abashinjwa ibi byaha, batangiye kuzimangatanya ibimenyetso nubwo bafunze.

Urukiko rwavuze ko rugiye gusuzuma ibi bimenyetso byose impande zose zagaragaje, Urubanza rukazosomwa taliki ya 06 Kanama 2021 saa kenda.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kamonyi-rib-ifunze-abantu-6-barimo-gitifu-wumurenge-wa-nyamiyaga.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.