Goma: Abigaragambya basahuye ibiro bya MONUSCO-VIDEO

Mu myigaragambyo iri kubera mu Mujyi wa Goma ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, abaturage biganjemo urubyiruko bateye ibirindiro by’Ingabo za MONUSCO, barasaba ko izi ngabo ziva mu gihugu cyabo ku bubi na bwiza.

Abaturage barashaka kwinjira ku ngufu mu birindiro bya MONUSCO

Ni imyigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Antoine Felix Tshisekedi rubarizwa mu Mujyi wa Goma, yari yamaganwe n’igipolisi cyari cyiteguye kuyiburizamo ariko cyarushijwe imbaraga.

Mu gitondo cyo kuri uyu w mbere tariki 25 Nyakanga ahagana Saa kumi n’imwe imihanda y’ahitwa Gatoyi yari yarunzwemo amabuye, nta modoka yashoboraga gutambuka.

Uko amasaha yicumaga niko abigaragambya bo muri Komine Kalisimbi bisuganyaga begera imbere bashaka kwinjira mu Mujyi rwagati, babanje gukomwa mu nkokora na Polisi gusa bayirushije ingufu birara muri Rond Point BDGL aho bahuriye n’abaturutse mu bice bya Katindo, Birere no mu bindi bice bya Goma.

Aba Bakongomani bariye karungu bazengurutse mu mujyi rwagati baririmba indirimbo zo gukunda igihugu ariko basaba ko MONUSCO ihambirizwa izuba riva.

Bavuye mujyi rwagati bakora igitero ku birindiro by’ingabo za MONUSCO giherereye mu Birere hafi y’ikibuga cy’indege cya Goma, bari guhangana bashaka kwinjira ku ngufu.

Batwitse kandi amapine banatera amabuye ku nzugi zinjira imbere mu kigo, ingabo za MONUSCO kugeza ubu ziryamiye amajanja.

Usibye gutwika amapine hari ibindi bikorwaremezo bifasha izi ngabo byatwitswe n’abigaragambya.

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE ufite n’uko Igipolisi cyatse umusada Ingabo za FARDC kugira ngo babashe gusubiza inyuma abigaragambya bari kwiyongera umunota ku wundi.

Ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’ubucuruzi, amasoko n’mashuri byari byafunguye kuri uyu wa mbere gusa ubwo imyigaragambyo yafataga indi ntera byahise bifungwa.

Abantu benshi batekewe n’ubwoba bibaza ikiri buhoshe iyi myigaragambyo yari yaburijwemo na Leta ariko bikayinnira ku munota wa nyuma.

Abamagana Ingabo za MONUSCO bakomeje kwiyongera muri RD Congo ishinjwa gudakemura ibibazo by’umutekano mucye wabaye ndanze muri iki gihugu by’umwihariko mu Burasirazuba aho imitwe yitwaje intwaro ijujubya abaturage uko bwije n’uko bucyeye.

 

Ingabo za MONUSCO ziryamiye amajanja
Ibibuye binini byarunzwe mu muhanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW