Goma: Urubyiruko rushyigikiye Tshisekedi rurabyukira mu myigaragambyo yo guhambiriza MONUSCO

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Goma rubarizwa mu ishyaka rya Union Pour la Democratie et le Progres Social, UDPS riri ku butegetsi rwatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2022 hari imyigaragambyo idasanzwe igamije guhambiriza Ingabo za MONUSCO zikava ku butaka bw’icyo gihugu.

Urubyiruko rwo muri UDPS ruvuga ko rurambiwe n’Ingabo za MONUSCO zidakora ibyo zahamagarijwe muri RDC

Uru rubyiruko ruvuga ko iyi myigaragambyo izakorwa mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, basabye abaturage guhaguruka n’iyonka bakavuga “Oya ku ngabo za MONUSCO”.

UDPS/Tshisekedi Federasiyo ya Goma bavuga ko “dusaba ko MONUSCO iva ku butaka bwa Congo nta shiti kuko yerekanye ko idashoboye kuduha umutekano”.

Bavuga ko batewe intimba n’amagambo y’urucantege ku ngabo za Leta yavuzwe n’umuvugizi wa MONUSCO agaragaza ko “FARDC inaniwe kandi idafite imbaraga zo guhagarika M23.”

Uru rubyiruko rwasabye ko kuwa mbere tariki 25 Nyakanga ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri n’ibindi byose bigomba gufunga kugira ngo “binjire imihanda bamagana ku mugaragaro Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 ntacyo zicyemura ku mutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.”

Umukongomani utuye i Katindo mu Mujyi wa Goma yabwiye UMUSEKE ko bafite ubwoba bw’uko iyi myigaragambyo ishobora gusiga hangiritse byinshi.

Avuga ko imyigaragambyo nk’iyi mu Mujyi wa Goma yitabirwa cyane n’urubyiruko ruba rwanyoye ibiyobyabwenge, rurangwa no guhohotera abo batavuga rumwe bahurira mu mihanda.

Yabwiye UMUSEKE ko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baburiwe kuguma mu ngo ku munsi w’ejo kuwa mbere “mu rwego rwo kwirinda kugirirwa nabi bashinjwa ko gukorana n’umutwe wa M23.”

Yagize ati “Abantu bari guhana ubutumwa kugira ngo hatazagira uhohoterwa azira kuba avuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ni imyigaragambyo yaciye igikuba hano i Goma.”

Imyigaragambyo nk’iyi yo kwamagana MONUSCO yadutse mu Mujyi wa Goma nyuma y’imbwirwaruhame ya  Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Modeste Bahati Lukwebo, yavuze ko “Ingabo za MONUSCO zigomba guhambira utwazo zikava ku butaka bw’icyo gihugu.”

- Advertisement -

Ubwo butumwa Perezida wa Sena Modeste Bahati Lukwebo, yabutanze ubwo yasuraga u Burasirazuba bw’icyo gihugu ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ubuyobozi bwa MONUSCO buherutse kwikoma Leta ya RDC buvuga ko ibyatangajwe n’umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru nka Bahati Lukwebo ari “imvugo z’urwango z’abayobozi muri Leta.”

Kuwa 22 Nyakanga 2022 abagore bo mu Mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo bamagana ingabo za MONUSCO “bazishinja ko zifite akaboko mu bibazo by’umutekano mucye byazahaje igihugu cyabo.”

Si ubwa mbere habaye inkubiri yo gusaba ko Ingabo za MONUSCO zihambirizwa zikava muri RD Congo no ku butegetsi bwa Perezida Joseph Kabila byasabwe kenshi ariko zikanga zikongezwa manda muri kiriya gihugu.

Ibibazo by’umutekano mucye mu bice bya Beni, Masisi na Rutshuru bimaze imyaka aho abaturage batangiye guhamagarana bakoresheje imbuga nkoranyambaga, ngo bamagane MONUSCO bashinja gukoresha ingengo y’imari nini ariko ikaba itabarindira umutekano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW