Indi myigaragambyo yamagana MONUSCO, bari bafite amasanduku arimo abishwe (Video)

Mu Mujyi wa Butembo, abaturage bongeye kwigaragambya bafite amasanduku arimo imirambo y’abantu baheruka kugwa mu myigaragambyo.

Abigaragambya bari bafite amasanduku arimo imirambo y’abantu bishwe mu myigaragambyo iheruka

Polisi ya Congo n’abasirikare biravugwa ko barashe urufaya mu gutatanya abigaragambya, ndetse babambura amasanduku bari bafite.

Imyigaragambyo yabereye mu Rond-point VGH, mu mujyi wa Butembo.

Biravuga ko mu bigaragambya hapfuye abantu babiri bafashwe n’ariya masasu nk’uko umwe mu Banyamakuru bo muri Congo, Kabumba Justin abivuga.

Perezida Felix Tshisekedi, yohereje itsinda ry’abantu i Goma kugira ngo barebe uko ibintu bihagaze nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Byageze mu gicuku Polisi n’abasirikare ba Congo bakoresha ingufu mu gushiragiza abigaragambya

Sosiyete sivile muri Kivu ya Ruguru ivuga ko imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za UN, MONUSCO imaze kugwamo abantu 27 b’abasivile, ndetse yakomerekeyemo abagera kuri 58.

Itangazo rya sosiyete sivile rishinja MONUSCO gukora nk’inyeshyamba, mu kurasa ku baturage.

Mu myigaragambyo yok u wa Gatanu, abaturage bo mu Mujyi wa Butembo, bari bafite amasanduku arimo imirambo 9 y’abantu bishwe ku wa Kabiri ubwo bigaragambyaga bamagana MONUSCO.

Bariya bantu barashyigingurwa kuri uyu wa Gatandatu, kandi n’ubundi abaturage bavuze ko bitabira uwo muhango ari benshi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW