Inshuti ya benshi ku Isi, Shinzo Abe byemejwe ko yapfuye nyuma yo kuraswa

*Uwamurashe yavuze icyo yamuhoye

Mu masaha ya ku manywa mu Buyapani ahagana saa tanu n’igice (11h30) nibwo umugabo wabaye umusirikare urwanira mu mazi yarashe Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani ubwo yarimo avuga ijambo ryo kwiyamamaza, Abayobozi benshi bavuze ko Shinzo yari inshuti kandi akaba umugabo uzi kuyobora.

Perezida Vladimir Putin yavuze ko Shinzo Abe yaharaniye kubaka umubano hagati y’Ubuyapani n’Uburusiya nk’ibihugu bituranye

Shinzo Abe yakuwe aho yarasiwe mu Mujyi wa Nara umutima we utabasha gutera, kimwe n’ibihaha bitagikora, byemejwe ko yaguye ku Bitaro bya Kaminuza (Nara Medical University Hospital).

Abaganga basanze Shinzo Abe afite ibikomere by’amasasu abiri ku ijosi ndetse no ku mutima we hari igikomere.

Minisitiiri w’Intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida yafashwe n’ikiniga avuga kuri ubu bwicanyi, akaba yavuze ko “adashobora kubabarira”.

Ati “Ni ubunyamaswa, birababaje cyane ntibishobora kwihanganirwa.”

Yakomeje agira ati “Iki gitero ni igikorwa cy’ubuhubutsi cyabaye mu gihe cy’amatora- umusingi wa Demokarasi yacu – ntabwo gishobora kubabarirwa.”

Umugabo witwa Tetsuya Yamagami, w’imyaka 41 y’amavuko ni we wafashwe ndetse yemera ko yarashe Shinzo Abe.

Mu kiganiro Polisi yahaye Abanyamakuru, uyu Yamagami ngo yabwiye abakora iperereza ko

- Advertisement -

yari afitiye “urwango itsinda ry’abantu (specific organization), gusa Polisi ntiyavuze iryo tsinda uko ryitwa.

Yamagami warashe Shinzo Abe ngo yizeraga ko na we ari muri iryo tsinda ry’abantu, ndetse ari na cyo yamuhoye.

Polisi yavuze ko uriya mugabo Yamagami yemeye ko ari we warashe uwabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani.

Hashyizweho itsinda ry’abantu 90 rizakora iperereza ku rupfu rwa Shinzo Abe.

Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani yarasiwe mu ruhame – AMAFOTO

 

SHINZO ABE inshuti ya benshi

Donald Trump wabaye Perezida wa America yavuze ko Shinzo Abe yari inshuti ye magara ariko akaba n’inshuti ya America

Donald Trump akimara kumva inkuru yo kuraswa kwa Shinzo Abe, yavuze ko ari inkuru ibabaje cyane, avuga ko Shinzo ari umugabo w’ukuri kandi ari Umuyobozi nyawe.

Ati “Yari inshuti nyayo yanjye, ariko by’umwihariko inshuti ya America. Iki ni icyuho gikomeye ku baturage b’Ubuyapani. Ubuyapani bwamukundaga ndetse bukamwishimira cyane. Twese turasengera Shinzo n’umuryango we.”

Vladimir Putin uyobora Uburusiya, yavuze ko yahamagaye abo mu muryango wa Shinzo Abe abihanganisha.

Ndetse avuga ko Shinzo Abe ari umuyobozi utegereranywa, wagerageje guteza imbere umubano w’Ubuyapani n’Uburusiya nk’ibihugu bituranye.

Ati “Ndabifuriza gukomera n’umuryango we ukihangana mu gihombo nk’iki kidashobora gukurwamo.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko Ubuyapani bwavuze Minisitiri w’Intebe ukomeye, wakoreye igihugu cye, ndetse agaharanira ko Isi idahungabana.

Shinzo Abe yapfuye afite imyaka 67, yayoboye ishyaka Liberal Democratic Party (LDP) ndetse atsinda amatora inshuro ebyiri.

Yabaye Minisitiri w’Intebe igihe gito muri 2006 – 2007.

Mu mwaka wa 2012 yongeye kugaruka aba Minisitiri w’intebe kugeza mu 2020 ubwo yeguraga ku mwanya we kubera uburwayi.

Afatwa nk’umuntu wasubije ku murongo ubukungu bw’igihugu cye bwari bwaguye hasi, ndetse yahanganye n’ibiza bya byibasiye Tohoku mu 2011, bigahitana abantu 20,000 kimwe n’imitingito.

Ubwo yeguraga mu mwaka wa 2020 yasimbuwe na Yoshihide Suga, wari inshuti ye, ariko Shinzo Abe yakomeje gufatwa nk’umuntu ukomeye muri politiki y’Ubuyapani.

Abaganga bagerageza kumukangura nyuma yo kuraswa
Umugabo witwa Tetsuya Yamagami, w’imyaka 41 y’amavuko ni we wafashwe ndetse yemera ko yarashe Shinzo Abe

BBC

UMUSEKE.RW