Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe mu Buyapani yarasiwe mu ruhame – AMAFOTO

Amakuru avuga ko Minisitiir w’Intebe wacyuye igihe mu Butapani, Shinzo Abe yituye hasi nyuma yo kuraswa n’umuntu mu Mujyi wa Nara aho yari ari mu birori.

Shinzo Abe yarashwe ari kuvuga ijambo ryo gushyigikira umukandida mu Mujyi wa Nara

Shinzo Abe yarashwe amasasu abiri, irya kabiri ryafashe mu mugongo rituma agwa hasi. BBC ivuga ko uwamurashe yatawe muri yombi.

Ubuzima bwe buri hagati y’umupfu n’umupfumu, Uwayoboye Umujyi wa Tokyo, Yoichi Masuzoe yavuze ko Shinzo Abe w’imyaka 67 atakibasha guhumeka (to be in a state of cardiopulmonary arrest).

Iyi mvugo mu Buyapani bayikoresha mbere yo gutangaza ko umuntu yapfuye.

Hirokazu Matsuno umunyamabanga Mukuru wa Guverinoma, yagize ati “Uwabaye Minisitiri w’Intebe, Abe yarashwe ahagana saa 11:30 a.m (02:30 GMT) mu Mujyi wa Nara. Umugabo bikekwa ko yamurashe yajyanywe muri gereza. Amakuru y’ubuzima bwa Minisitiri Abe ntabwo azwi.”

Ibi Hirokazu Matsuno yabibwiye Abanyamakuru, yongeraho ati “Ku mpamvu iyo ari yo yose, igikorwa nk’iki cya kinyamaswa ntigikwiye kwihanganirwa, turacyamaganye.”

Abaganga bagerageje gufasha Minisitiri w’Intebe Abe akimara kuraswa

Ababibonye bavuga ko babonye umugabo afite imbunda nini.

Amashusho agaragaza abaganga bari kugerageza kwita kuri Minisitiri w’Intebe Abe ku muhanda, ndetse bakamujyana kwa muganga.

Shinzo Abe yarashwe ari kuvuga ijambo ryo gushyigikira kandidatire ye yo kuba Umusenateri mu Mujyi wa Nara -ababibonye bavuze ko babonye umugabo wari umuri inyuma afite imbunda nini.

- Advertisement -

Bisa naho isasu rya mbere ryamuhushije, iryakabiri rimufata mu mugongo. Ako kanya Shinzo Abe yahise agwa hasi, uwamurashe ntiyagerageje kwiruka, abashinzwe umutekano bahise bamufata.

Abaganga bagerageza kumukangura nyuma yo kuraswa

Umugabo wamurashe ngo yabaye umusirikare urwanira mu mazi

BBC

UMUSEKE.RW