Kellia yasohoye amashusho y’indirimbo “Mon Bébé” avugamo imyato umusore yihebeye

Umuhanzikazi mushya uri mubahanzwe ijisho mu muziki nyarwanda, Tuyizere Kellia ukoresha izina rya Kellia mu buhanzi, yashyize hanze indirimbo abwira akari ku mutima umusore afata nk’igitangaza yihebeye.

Mu ndirimbo nshya, umuhanzikazi Kellia yavuze imyato umusore yihebeye

Ni indirimbo yise “Mon Bébé” yasohotse kuri uyu wa 11 Nyakanga 2022, mu mashusho yifashishije umuzungu aho amubwira ko “amufata akamukomeza akumva ibintu bibaye ibindi”

Aririmbira umusore amubwira ko afite icyo arusha abandi aricyo yamuhitiyemo ubuzima bwe bwose.

Atangira agira ati “Ndabona umeze neza akamwemwe katakuva ku munwa ibinezaneza byakurenze, urandeba nk’utamperutse kandi twirirwanye,…”

Iyi ndirimbo iri mu njyana ituje kandi ibyinitse, mu mashusho Kellia ahuza umujyo n’uyu musore aho agira ati “Reka nkwegere nkubwire akandi ku mutima.”

Akomeza amusaba kureka akamushimira kuko yaserutse nk’akagezi mu butayu. Yamumaze inyota !

Kellia yabwiye UMUSEKE ko ari indirimbo yakoze ashaka kuvuga urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu aho umwe aba ashaka gushimira mugenzi we ko amukunda urukundo rutagira umupaka.

Ati ” Nashakaga kuvuga k’umukunzi ashimira mugenzi we uburyo amwitaho ndetse n’uburyo amukunda bitagira umupaka.”

Avuga ko nk’umuhanzi ukizamuka utarabona abacunga inyungu ze mu muziki iyi ndirimbo yamugoye bikaba byaratumye ijya hanze nyuma y’igihe yari yarateguye.

- Advertisement -

Kellia kandi yishimira kuba mu muziki nyarwanda hakomeje kugaragaramo abakobwa benshi bitandukanye na mbere aho bamwe mu babyeyi babonaga umukobwa wagiye mu muziki bakumva ko agiye uba icyomanzi.

Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 mu marushanwa yo gushaka impano muri IPRC Kicukiro aho yigaga.

Indirimbo yashyize hanze ikurikira izindi ebyiri zirimo iyitwa “Divayi” na “Sinicuza” zitabashije kumenyekana cyane.

Mu buryo bw’amajwi “Mon Bébé” yakozwe na Sano Panda mu gihe amashusho yatunganijwe na Fab Lab.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Kellia

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW