Ku mahame ya Adel Ahmed azashobokana na KNC?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga, ubuyobozi bwa Gasogi United burangajwe imbere na Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, bwerekanye abatoza babiri bashya bazatoza iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Adel Ahmed uzatoza Gasogi United mu mwaka umwe, agira amahame akakaye

Ni abatoza bazaba bayobowe n’Umunya-Misiri, Adel Ahmed watoje Musanze FC mu 2019 mbere yo kuva mu Rwanda, akazungirizwa na Bahaaeldin Ibrahim [Bob].

Uyu mutoza [Adel], ni umugabo abamuzi neza badashidikanya ku bushobozi bwe kandi bahamya ko ari umuntu w’indwanyi uharanira gutsinda atitaye ku ikipe atoza.

Ni umuntu ugira amahame akakaye arimo ko atajya yemerera uwo ari we wese kumwivangira mu nshingano ze, yaba mu gutegura imyitozo, gutegura abakinnyi babanzamo n’ibindi.

Adel azwiho kuzamura ubushobozi bw’abakinnyi nk’uko yabigaragarije muri Musanze FC yari yaramaze kubaka igitinyiro ubwo yayitozaga.

UMUSEKE waganiriye n’umwe mu batoza bazi neza uyu munya-Misiri ndetse n’umwe mu banyamakuru b’imikino, ariko bombi bahamya ko ku mahame ya Adel bishobora kuzagorana guhuza na KNC.

Gusa nanone aba bombi bavuga ko mu gihe uyu mutoza atakwivangirwa mu nshingano ze, yazatanga umusaruro mwiza muri Gasogi United.

Umutoza ati “Niba KNC azaguma nk’uko abenshi tumuzi, bizagorana kuri uriya mwarabu nzi. Adel yanga umuyobozi wamwivangira mu nshingano kuko akazi kawe yanakagusigira akagenda. Gusa umuhaye umwanya akagukorera akazi, nta mutoza mwiza nkawe.”

Yongeyeho ati “Ntakunda ba bayobozi bakubwira ngo urakinisha kanaka. Ariko reka twizere ko bizagenda neza kuri bombi [KNC na Adel].”

- Advertisement -

Umunyamakuru yagize ati “Sadi sintekereza ko uyu mwarabu azihanganira bimwe biba mu mupira wacu byo kugutegeka abo ukinisha. Njye ndamuzi cyane, ni umugabo wanga abamuvangira.”

Yakomeje agira ati “Gusa iyo umuhaye umwanya, ikipe arayizamura uko yaba imeze kose ukabona impinduka.”

Adel Ahmed yageze muri Musanze FC mu 2019, ayitoza amezi agera kuri atandatu ariko aza gutandukana nayo bapfuye gushaka kumukata umushahara bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Yatozaga muri Cameroun ikipe yitwa Panthère Sportive de Ndé FC. Yayisigiye itike yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere kandi byasaga n’ibyayirangiranye.

Haribazwa niba Adel azashobokana na KNC

UMUSEKE.RW