Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye mu Kagali ka Niboye, mu Mudugudu wa Gorora, ubwo hizihizwaha Umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 28 igikorwa cyabereye mu midugudu yose, bahaye inzu umusaza warokotse Jenoside nyuma yo kuyisana.
Umunsi mukuru wo kwibohora wabanjirijwe no gutaha inzu yasaniwe umusaza witwa Kayigamba Pierre Claver w’imyaka 65 warokotse Jenosode yakorewe Abatutsi 1994. Uyu musaza akaba abana na mukuru we barokokanye.
Iyi nzu yasanwe mu kwezi kumwe hitegurwa Umunsi mukuru wo Kwibohora ku inshuro ya 28 yatanzweho miliyoni 2,5Frw.
Murebwayire Jeanne d’Arc uyobora Umurenge wa Niboye yavuze ko inzu ya Kayigamba Pierre Claver yasanwe bigizwemo uruhare n’abaturage b’akagali ubwabo.
Uyu muyobozi yavuze ko inama njyanama y’akagali ka Niboye ariyo yasabye Umurenge ko yazasanira inzu umwe mu baturage warokotse Jenoside.
Murebwayire ati “Murumva ko icyo gitekerezo cyiza nko ku rwego rw’Umurenge wa Niboye tutari kugisubiza inyuma.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye Murebwayire Jeanne d’Arc yavuze ko abaturage b’akagali ka Niboye bihaye umuhigo ko igikorwa bakoze kizaba ngarukamwaka uko hazajya haba ibirori byo Kwibohora ku rwego rw’igihugu.
Kayigamba wasaniwe inzu hizihizwa umunsi mukuru wo kwibohora ntabwo ari inzu gusa yasaniwe yashyikirijwe n’ibiribwa bifite agaciro ka Frw 200,000 mu rwego rwo kumufata mumugongo.
Kayigamba Pierre Claver yabwiye Umuseke ko yishimiye igikorwa yakorewe n’abaturanyi be. Ati “Iki gikorwa cyankoze ku mutima cyane.”
- Advertisement -
Yavuze ko yari amaze imyaka irenga 20 ategereje kuzasanirwa. Ati “Iki gikorwa nakorewe cyo kunsanira inzu cyari kimaze igihe nge nahoraga ntegereje ko nasanirwa none byabaye nasaniwe, Imana ibahe umugisha.”
Kayigamba yavuze ko inzu yasaniwe ari amasaziro ye ko kandi azayitaho uko ashoboye.
Mu Murenge wa Niboye hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda ya kaburimbo ishamikiye ku mihanda minini rusange ireshya na Km 3 ifite agaciro ka Miliyoni 191Frw.
AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW